AmakuruPolitiki

Amakuru mashya kuri Gen Bosco Ntaganda ufunzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2022, Gen.Bosco Ntaganda ufunzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholande aritaba Urugereko rw’Ubujurire ku gutanga imyanzuro ku cyemezo cy’indishyi z’abagizweho ingaruka n’ibyaha yakoreye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ku wa 8 Werurwe 2021, abana binjijwe mu gisirikare hamwe n’abandi bantu bahohotewe na Gen Bosco Ntaganda n’abarwanyi yari ayoboye, bagenewe indishyi zingana na miriyoni 30 z’amadolari ya Amerika.

Ni ingingo yafashwe n’abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ikaba ari yo ndishyi iremereye kurusha izindi ruriya Rukiko rwagennye kuva rwashingwa.

Icyo gihe Abacamanza bavuze ko Gen Ntaganda adafite ayo mafaranga azakurwa mu kigega bwite cy’urukiko.

Uhagarariye mu mategeko abahohotewe n’ibitero bya Gen Bosco Ntaganda, nawe ubwe bajuririye iki cyemezo.

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2022 nibwo bombi bazahurira mu rubanza rufunguye, ruzitabirwa n’abantu bose bazabisaba mbere.

Urugereko rw’ubujurire muri ubu bujurire rugizwe n’abacamanza barimo Marc Perrin de Brichambaut, Piotr Hofmański, Luz del Carmen Ibáñez Carranza, Solomy Balungi Bossa, na Gocha Lordkipanidze.

Gen Bosco Ntaganda yoherejwe i La Haye nyuma y’aho muri 2013 ahungiye muri Ambasade ya Amerika i Kigali, akisabira kohererezwa Urukiko rwamuhigishaga uruhindu.

Hari nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa M23 yari ayoboye, utsindiwe n’Ingabo z’ibihugu bitandukanye muri RD Congo, abasirikare be bahungira mu Rwanda abandi muri Uganda.

Ku wa 8 Nyakanga 2019, Gen Ntaganda yahamijwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ibyaha 18 by’intambara.

Ku ya 7 Ugushyingo 2019, Bwana Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 yose. Ku ya 30 Werurwe 2021, Urugereko rw’Ubujurire rwa ICC rwemeje ibihano byahawe Gen Bosco Ntaganda.

Ibyaha yahamijwe birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi…

Gen Bosco Ntaganda wari uzwi nka “Terminator” yabaye umuntu wa mbere wakatiwe igifungo kirekire mu manza uru rukiko rwaciye kuva rwatangira mu 2002.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger