AmakuruPolitiki

Icyo Leta y’u Rwanda ivuga ku muburo watanzwe na UNHCR ku iyoherezwa ry’Abimukira i Kigali

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko bitumvikana ukuntu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko rudakwiriye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza, mu gihe rimaze iminsi rishima uko rwakira impunzi n’uko ruzitaho.

Ni nyuma y’uko UNHCR iherutse kugaragariza Urukiko Rukuru mu Bwongereza ko hari inenge ziri muri Politiki y’u Rwanda yo kwakira abimukira n’impunzi.

Kubw’ibyo ngo ntirukwiye koherezwamo abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nk’uko byemejwe mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye ku wa 14 Mata 2022.

Ni imvugo zazamuwe n’abanyamategeko ba UNHCR mu rubanza rwatangiye ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022, aho Urukiko rukuru rugomba kwemeza niba aya masezerano yubahirije amategeko, ku buryo yakubahirizwa nta kabuza.

Ku ikubitiro, abacamanza batangiye bumva abunganira abimukira barebwa n’iki cyemezo cyo koherezwa mu Rwanda.

Bagaragaje ko urukiko rukwiriye gutesha agaciro aya masezerano, kuko batizeye uko uburenganzira bwabo buzubahirizwa bageze mu Rwanda.

Raza Husain uri mu bunganira aba bimukira, yavuze ko badakwiye koherezwa mu Rwanda kuko ari igihugu “kitubaha uburenganzira bwa muntu bwo kwishyira akizana mu bijyanye no gutanga ibitekerezo.”

Ku wa 6 Nzeri 2022, urukiko rwakomeje imirimo yarwo rwumva abanyamategeko ba UNHCR.

Bavuze ko amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza anyuranyije n’amategeko yaba ay’u Bwongereza ndetse na mpuzamahanga, cyane cyane areba impunzi n’abimukira.

Banavuze ko gahunda y’u Rwanda yo kwakira no kwita ku mpunzi ibura ibintu by’ingenzi, birimo kuba yaba ikora mu buryo bunoze kandi buri wese ayibonamo.

Bavuze ko bafite ingero z’umuntu wari mu Rwanda ashaka ubuhungiro ariko aza kubwimwa, yoherezwa muri Syria aho yari afite ibyago byo gukorerwa iyicarubozo no guhohoterwa.

Ibyavuzwe n’aba banyamategeko ba UNHCR ariko byavugurujwe n’abanyamategeko ba Guverinoma y’u Bwongereza.

Bagaragaje ko u Rwanda rutajya rukora ibyo bikorwa byo gusubiza impunzi iwabo, kandi ko mu masezerano bagiranye, harimo ingingo zigena ko abimukira bazimwa ubuhunzi bazahabwa amahirwe yo kubona ibyangombwa byo gutura.

Ni ibintu byashimangiwe kenshi na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko aba bimukira nibabishaka bazemererwa gutura no gukorera mu gihugu, bakajya mu buzima busanzwe nk’abandi baturage bose.

UNHCR mu ndimi ebyiri

Mu bihe bitandukanye, UNHCR yagiye ishima politiki y’u Rwanda yo kwakira impunzi n’abimukira, ndetse ikayigaragaraza nk’itanga ibisubizo birambye .

Urugero ni ibyanagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, ubwo yagirira uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2021.

Yashimye uburyo impunzi Leta yakiriye ziturutse muri Libya zibayeho, by’umwihariko agaragaza ko icyemezo Perezida Paul Kagame yafashe cyo kuzicumbikira kidasanzwe.

Ati “Mu by’ukuri ndashaka kugaragaza ishimwe ryanjye kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku kuba baremeye gufata inshingano. Ni inshingano ziremereye, kugira abantu amagana hano ku butaka bwanyu no mu gihugu cyanyu, mukabakira muri ibi bihe bikomeye.”

Icyo gihe yari amaze gusura inkambi ya Gashora icumbikiye abimukira n’impunzi baturutse muri Libya.

Bitewe n’ubuzima yabonye babagamo muri Libya, Grandi yashimye uburyo yasanze izi mpunzi zifashwe mu Rwanda, zihabwa ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi, burimo n’ubw’indwara zo mu mutwe.

Ati “Nanyuzwe cyane n’akazi kakozwe na Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR na sosiyete sivile kuko dufite imiryango ikora akazi k’ingirakamaro. Icyanshimishije ni ukuganira n’abantu bacumbikiwe hano, twabonye umuryango waturutse muri Somalia, abasore bavuye muri Eritrea na Ethiopia.”

“Mu by’ukuri banyuze mu bibazo byinshi. Iki kigo kuri bo cyabarokoreye ubuzima, bitari uko hano babasha kuhabonera ahazaza ku bijyanye n’ubuzima bwabo, ahubwo ari ukubera ko bitabwaho, yaba mu bijyanze n’ubuzima busanzwe nk’abafite uburwayi, ibikomere cyangwa inzara bitabwaho ariko nanone bakitabwaho mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

Nyuma y’ibyavuzwe n’abanyamategeko b’uyu muryango, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanditse kuir Twitter ko ibirimo gutangazwa na UNHCR birimo ukwivuguruza.

Yavuze ko ubwo hatangazwaga amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza, UNCHR itigeze igaragaza impungenge na nke mu biganiro yagiranye n’abagize Guverinoma.

Ati “Twahuye n’ubuyobozi bwa UNHCR muri Gicurasi kugira ngo tuganire ku bufatanye bwacu n’u Bwongereza, ariko ibi bibazo ntibigeze babigaragaza. UNCHR yashimye politike y’u Rwanda yo gufungurira amarembo impunzi ndetse iyigaragaza nk’itangarugero. Tumaze imyaka irenga icumbi ducumbikiye impunzi zirenga 130,000.”

“Barabizi neza ko ubushake bwacu bwo gucumbikira no gufata neza abari mu kaga tubuvoma mu mateka yacu. UNCHR ibizi neza ko mu Rwanda, ivangura iryo ariryo ryose ribujijwe nk’uko bigenwa n’Itegeko Nshinga kandi inazi neza hari inzira z’amategeko umuntu ashobora gucamo akabona uburenganzira bwo gutura cyangwa ubwenegihugu, no mu gihe haba hari uwagaragaje ko adakwiriye ubuhunzi.”

Yashimangiye ko buri wese mu Rwanda, ahabwa ikaze.

Makolo ahubwo yagaragaje ko ibyavuzwe n’abanyamategeko ba UNHCR bashinja u Rwanda gusubiza impunzi iwabo ku ngufu, ataribyo.

Ati “Bazamuye ibibazo bitandukanye birimo ‘no gusubiza impunzi iwabo ku ngufu’, nta na rimwe mu Rwanda higeze habaho ikintu cyo gusubiza impunzi iwabo ku ngufu- ikindi ni uko ibi biri mu byatumye UNHCR ishima politike yacu yo kwakira impunzi ndetse ikaba imwe mu mpamvu zatumye ikomeza gukorana natwe.”

Ikindi yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda itemeranyaho na UNHCR, ni ikijyanye no kuvangura impunzi n’abimukira nk’uko abanyamategeko bayo babigarutseho muri uru rubanza.

Ati “Witegereje ibyo turi gukorana n’ishuri rya SOLA ryo muri Afghanistan n’izindi ngero nyinshi, wabona ubushake bwacu bwo gufasha abashaka ubuhungiro butagarukira ku mbibi.”

Iri shuri rya SOLA ni iryo muri Afghanistan, rifite umwihariko wo gutanga uburezi ku bana b’abakobwa.

Mu gihe Aba-Taliban bisubizaga ubutegetsi muri iki gihugu, abanyeshuri b’iri shuri n’abayobozi baryo bahungiye mu Rwanda, ndetse bahakomereza amasomo.

Mu gihe Aba-Taliban bahise bahagarika abakobwa nibakomeze kujya kwiga kugeza babonye amashuri batiganamo n’abahungu, abahungiye mu Rwanda bo bagize amahirwe yo gukomeza amasomo nta nkomyi.

Makolo avuga ko iyo u Rwanda ruza kuba ruvangura impunzi nk’uko UNHCR ibivuga, rutari kwakira aba banyeshuri ndetse ngo babe babayeho neza nk’uko uyu munsi bimeze.

Ku bijyanye n’umuntu wo muri Syria wimwe ubuhunzi, Makolo yavuze ko koko byabayeho, ariko byatewe n’impamvu zumvikana.

Ati “Ku kibazo cy’umuntu wo muri Syria n’uwo muri Yemen bimwe ubuhungiro, ni byo byabayeho. Twanze icyifuzo cyabo kubera ko bari bafite ubundi buryo bwiza kandi bwihuse bashobora kubonamo uko baba mu Rwanda. Ubu bombi bishimiye gukorera mu Rwanda no kuharerera imiryango yabo.”

Yavuze ko nubwo u Rwanda rugifite byinshi byo kunoza muri gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira, rwiteguye gukomeza gukorana na UNHCR muri izi gahunda zitandukanye.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 127, ziganjemo izikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Sudani.

Ku bufatanye na UNHCR kandi, rwatangije gahunda zo gufasha impunzi kwibona muri gahunda z’igihugu ku buryo zabasha no gukora imirimo itandukanye yatuma zibeshaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger