AmakuruImikino

Amagare: Mugisha Mouse yezamuye ibindera ry’ u Rwanda muri Cameroon (Amafoto)

Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare, Mugisha Moise yegukanye isiganwa mpuzamahanga ryaberaga muri Cameroun « Tour du Cameroun 2022 » kuva taliki 04 kugeza 12 Kamena 2022.

Mugisha Moise yabaye umunyarwanda wa kabiri wegukanye iri siganwa nyuma ya Uwizeyimana Bonaventure waryegukanye muri 2018. Mugisha akaba ari isiganwa mpuzamahanga rya kabiri yegukanye muri Cameroun kuko muri 2020 yegukanye « Grand Prix Chantal Biya 2020 ».

Uko Mugisha yegukanye Tour du Cameroun 2022

Iri siganwa rigitangira ku ntera ya mbere, Mugisha Moise yari ku mwanya wa 9ku rutonde rusange nyuma ku ntera ya kabiri asubira inyuma ajya ku mwanya wa 15. Intera ya 3, Mugisha yagiye ku mwanya wa 12.

Ku ntera ya 4 yazamutseho imyanya 4 ajya ku mwanya wa 8. Ku ntera ya 7 ibanziriza iya nyuma, Mugisha Moise yazamutse ku rutonde afata umwanya wa mbere aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 32 ku mukinnyi wari umukurikiye.

Kuva ku ntera ya mbere kugeza ku 6 uwanya wa mbere ku rutonde rusange wafashe n’abakinnyi batandukanye barimo Tella Artuce Jodele ukomoka muri Cameroun akaba akinira SNH Vélo Club wambuwe uyu mwanya nyuma y’intera ya 3 na Graczyk Vincent, Umufaransa ukinira Team France Défense nawe awamburwa na Andreev Yordan (Bulgaria) ukinira Martigues Sport Cyclisme Payden-Rygel nyuma y’intera ya 5.

Ku ntera ya 7 ni bwo uyu Andreev Yordan nawe yambuwe uyu mwanya na Mugisha Moise aho kuva Boumnyebel werekeza Mbalmayo (112.6 km) yaje ku mwanya wa 4 akoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 17 mu gihe intera yegukanwe n’Umufaransa, Taillandier Axel wakoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 14. Mugisha yahise ayobora urutonde arusha amasegonda 32 Andreev Yordan wari umaze intera 2 ayoboye isiganwa.

Urutonde rusange (1090,8 km)

1. Mugisha Moise 26h34’24”

2. Andreev Yordan 26h34’56”

3. Tella Artuce Jodele 26h34’57”

4. Daumont Paul 26h35’17”

5. El Arbaoui Adil 26h35’25”



Uretse Tella Artuce Jodele wegukanye intera ya mbere na Andreev Yordan wegukanye intera ya 4 abandi bose bagiye bafata umwanya wa mbere ku rutonde nta ntera begukanye.

Ku ntera ya nyuma ya 8 yakinwe ku Cyumweru taliki 12 Kamena 2022 yavaga Ebolowa yerekeza i Yaoundé (151.4 km) yegukanwe na Adil El Arbaoui ukomoka muri Maroc akoresheje amasaha 3, iminota 40 n’amasegonda 17 mu gihe Mugisha Moise yasoreje ku mwanya 8 aho yakoresheje amasaha 3, iminota 40 n’amasegonda 35.

Ku rutonde rusange, mu kilometero 1090.8, Mugisha Moise yasoreje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 26, iminota 34 n’amasegonda 24, ku mwanya wa kabiri haje Andreev Yordan (26h34’56” ) naho ku mwanya wa 3 haza Tella Artuce Jodele (26h34’57”).

Imyanya abandi bakinnyi b’u Rwanda basorejeho

Munyaneza Didier yasoreje ku mwanya wa 7, Muhoza Eric (12), Nzafashwanayo Jean Claude (25), Niyokuru Samuel (27) na Tuyizere Etienne (33).

Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Maroc naho SNH Vélo Club yo muri Cameroun yegukana umwanya wa 3.

Abakinnyi 53 ni bo batangiye iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 18 ariko hasoje n’abakinnyi 44.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger