AmakuruPolitiki

Abasirikare bakuru 48 baturutse mu bihugu 12 by’Afurika basoje amasono ya gisirikare nu Rwanda harimo ayo kuyobora intambara

Abasirikare Bakuru 48 barimo aboherejwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ba Ofisiye boherejwe na Polisi y’u Rwanda n’abandi bahagarariye ibihugu 11 by’Afurika banyuzwe n’amasomo bahawe arimo ayo kuyobora intambara n’ibindi bikorwa byo kubungabunga umutekano.

Umuhango wo gusoza amasomo y’abo banyeshuri bagize icyiciro cya 10, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira, ku wa Gatandatu taliki ya 11 Kamena 2022.

Abasirikare Bakuru bishimiye ko bongerewe ubumenyi mu bijyanye no gukora igisirikare cy’umwuga bugamije kubafasha mu buyobozi n’izindi nshingano bagenda bahabwa.

Abasoje amasomo bose uko ari 48 bahawe ikirango kigaragaza ko basoje neza amasomo y’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare (Passed Staff College) na seritifika, mu gihe 34 muri bo bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 mu Ishami ry’Ubugeni bujyanye n’ubumenyi mu by’umutekano itangwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Muri ayo masomo bari bamazemo umwaka, ibihugu byari bihagarariwe ni u Rwanda, Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia. Muri bo 29 baturuka mu Ngabo z’u Rwanda, 2 boherejwe na Polisi y’u Rwanda n’abasirikare 17 baturutse mu bihugu 11 by’Afurika.

Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku Kirere muri Zambia yavuze ko uretse amasomo bize ajyanye n’inshingano zo gucunga umutekano, bashoboye no kuhungukira ubundi bumenyi butandukanye.

Yagize ati: “Muri Zambia dufite umugani ugira uti: Ibyatsi by’uyu munsi ni byo biti by’ejo hazaza. Ni ukuvuga ngo ubushuti tugirana uyu munsi nk’abanyeshuri ntiburangirira hano. Ubu bushuti ni bwo buzakomeza guhuza ibihugu byacu.”



Yakomeje agira ati: “Hirya y’amasomo, nanyuzwe n’ukuntu nakiriwe mu Rwanda. Nabashije kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda vuba kuko indimi zacu zihuriye ku bintu byinshi, no ku muco hari ibyo duhuriraho; ndagira ngo mvuge ko iki ari igihugu cy’igikundiro, ntabwo navuga ko ari yo nshuro ya nyuma nje mu Rwanda ndifuza kuzagaruka.”

Abasirikare Bakuru bavuze ko aya yabafashije no kumenya umuco w’ibihugu bitandukanye by’Afurika, bashimira Guverinoma y’u Rwanda, by’Umwihariko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame washyizeho aya masomo kuko abafasha.

Lt. Col Migabo Calllixte yagize ati: “Mu by’ukuri njye ndabanza gushimira Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri. Mu by’ukuri hari byinshi twize, cyane cyane nk’ibintu byo kuyobora imirwano mu buryo buvanze ingabo zirwanira ku butaka n’ingabo zirwanira mu kirere. Hari intambwe duteye ukurikije urwego twari turiho, mu by’ukuri aya masomo hari icyo adusigiye kuko tuzamutse ku rwego ruri hejuru (rw’ibikorwa).”

Maj. Marie Chantal Umuhoza na we ati: “Aya masomo azadufasha mu kazi kacu ka buri munsi mu buryo butandukanye kuko nk’uko mubizi, umutekano ntabwo ushingiye ku kuvuga ngo nta ntambara igaragara ihari. Bivuze ko kuba imipaka irinzwe ubwabyo bidahagije kugira ngo tuvuge ngo dufite umutekano. Bityo rero bizatuma mu kazi kacu ka buri munsi dukora birushije uko twari dusanzwe dukora tutarabona aya masomo.”

Gusoza ayo masomo byahuriranye no kwizihiza Isabukuru y’imyaka 10 Ishuri Rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) rimaze rishinzwe i Nyakinama mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo gutyaza ubumenyi mu bya gisirikare ndetse n’andi masomo.

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen. Murasira Albert Murasira, yashimagiye ko aya amasomo azafasha ingabo z’Afurika gukomeza gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati: “Nyuma yo kurangiza ayo masomo tuba tuzi ko bize ibintu bijyanye n’umutekano muri rusange n’uburyo bw’imikoranire, kuyobora ingabo, kumenya uko bagarura amahoro ku rwego rutandukanye ari mu gihugu yewe no mu mahanga, bakamenya ibibazo bihari bitandukanye by’amahoro. Hari iby’intambara, hari ibijyanye n’umutekano muke, iby’iterabwoba, ibijyanye n’izindi mpamvu zitandukanye zirimo impanuka n’izindi mpinduka izo ari zo zose zishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.”

Yakomeje ashimangira ko abahabwa amasomo baba bitezweho kuyabyaza umusaruro bayahuza n’ubuzima busanzwe kugira ngo arusheho gutanga umusaruro ukenewe bitewe n’aho abayahawe baherereye. Muri uyu muhango hanahembwe abasirikare 3 bahize abandi mu gihe cy’amasomo.

Inkuru ya Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger