Imyidagaduro

Amafoto agaragaza inkumi yasimbuye MC Anitha Pendo mu bitaramo bya PGGSS8

Mc Sylivie niwe mukobwa wasimbuye Anitha Pendo mu bashyushya rugamba bazajya bagaragara ku rubyiniro mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star bigiye kuba ku nshuro ya 8.

Ubwo hatangiraga ibitaramo by’iri rushanwa i Gicumbi tariki ya 26 Gicurasi 2018, abantu bari bigiye kwihera ijisho abahanzi icumi bari muri iri rushanwa batunguwe no kumva ijwi rishya ry’umukobwa w’umu MC dore ko bari basanzwe bamenyereye Anitha Pendo.

Iryo jwi ryari irya Mc Sylivie wasimbuye Anitha Pendo wari ugiye kumara imyaka ibiri atarasimbuzwa nyuma yuko yari atwite bityo ntajye mu ba MC bari bari mu bitaramo byabaye muy’umwaka ushize.

Sylivie kuba MC yabitangiye mu mwaka wa 2007 akorana n’ibigo binyuranye icyakora akaba yaragiye abivamo agakora akandi kazi.

Uyu mukobwa mu kuyobora ibitaramo bya Primus Guma Guma biri kuba ku nshuro ya 8 afatanya n’umusore umaze kumenyera cyane ibi bitaramo uzwi nka Mc Buryohe ugiye kuzuza imyaka itatu ayobora ibitaramo bya PGGSS. Ku wa gatandatu tariki ya 02 Kamena ibi bitaramo bizakomereza i Musanze kuri stade Ubworoherane.

MC Sylivie na MC Buryohe ku rubyiniro
MC Sylivie niwe wasimbuye Anitha Pendo
Agira atya akabyinisha ababa bahageze
MC Sylivie, DJ Bisoso na MC Buryohe ku rubyiniro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger