AmakuruImikino

Liverpool yamaze gusinyisha Fabinho

Ikipe ya Liverpool yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ine umunya Brazil Fabinho, imuguze mu kipe ya AS Monaco angana na miliyoni 43 n’ibihumbi 700 by’ama Pounds.

Fabinho w’imyaka 24 y’amavuko wahamagawe incuro enye mu kipe y’igihugu ya Brazil azajya muri Liverpool byemewe n’amategeko ku ya 01 Nyakanga, nyuma y’uko ku munsi w’ejo yakoze akanatsinda ikizamini cy’ubuzima.

Sky Sports ivuga ko Liverpool izishyura Monaco kuri uyu musore ukina hagati mu kibuga ariko ushobora no gukina kuri kabiri miliyoni 39 n’ibihumbi 300 z’ama pounds angana na miliyoni 45 z’ama Euro, ndetse n’indi nyongera ya miliyoni 4 n’ibihumbi 400 z’ama Pounds angana na miliyoni 5 z’ama Euros.

Aganira n’urubuga rw’ikipe ya Liverpool, Fabinho yatangaje ko yishimye cyane, dore ko ngo gukinira ikipe nk’iyi ikomeye ari ibintu yifuzaga kuva na kera.

Ati”Mu by’ukuri nejejewe cyane no kuba ngiye muri iyi kipe. Iki ni ikintu nahoraga nifuza buri gihe. Iyi ni ikipe ikomeye, ifite ibikorwa remezo byihariye.”

“Sinatekerezaga cyane ko bizarangira nkinnye mu kipe yo ku rwego nk’uru. Nzagerageza kubaka amateka yanjye muri iyi kipe. Ku bwanjye, ndizera y’uko niteguye gutwatwarana na yo ibikombe.”

Jurgen Klopp utoza Liverpool yatangaje ko yishimiye cyane uyu musore waje muri Liverpool, bijyanye n’ubuhanga afite ndetse n’imbaraga yizera ko hari impinduka nyinshi bizazana muri Liverpool. Yanejejwe kandi n’uko uyu musore afite ubushobozi bwo gukina ku myanya myinshi itandukanye, ibintu yizera y’uko bizafasha Liverpool cyane.

Ati”afite ubushobozi n’imitekerereze yo gukina ku myanya myinshi itandukanye. Ashobora gukina kuri gatandatu, ku munani ndetse no kuri kabiri. Ni byiza cyane.”

Biteganyijwe y’uko Fabinho azagerera muri Liverpool icyarimwe na Naby Keita iyi kipe yamaze kugura muri RB Reipzig yo mu Budage.

Iyi kipe kandi ikomeje kwifuza bikomeye Nabil Fekir wa Olympique Lyonnais, bikaba byitezwe y’uko ibye na we bishobora kurangira mbere y’imikino y’igikombe cy’isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger