AmakuruPolitiki

Koreya ya ruguru ivuga ko yagerageje indi ntwaro nshya

Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru cyatangaje  ko yagerageje intwaro nshya, abasesenguzi bavuga ko bidasa nkaho ari gahunda yo gusubira mu igerageza ry’ibisasu bya misile byoherezwa mu ntera ndende bibonwa nk’ibibangamiye Amerika.

Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru KCNA cya leta ya Koreya ya ruguru, iryo gerageza ry’iyo “ntwaro nshya” ryayobowe na Bwana Kim Jong-Un ubwe.

KCNA yakomeje ivuga ko iri geragezwa ryakozwe mu buryo butandukanye bwo kurasa ahantu hatandukanye”, ibyo abasesenguzi bemeza ko bishatse kuvuga ko iyo ntwaro ishobora kurasirwa ku butaka, mu nyanja cyangwa mu kirere.

Kim Jong-Un yavuze ko iyo ntwaro “isobanuye ikintu gikomeye mu kongera ubushobozi bwo kurwana bw’igisirikare” cya Koreya ya ruguru.

Ntibizwi neza niba ubu bwari ubwoko bushya bw’ibisasu bya misile. Ariko benshi mu bakurikiranira hafi ibya Koreya ya ruguru bemera ko bishoboka ko ari intwaro irasa mu ntera ngufi.

Ankit Panda, umusesenguzi kuri Koreya ya ruguru, avuga ko itangazwa ry’iyo ntwaro nshya rije rikurikira imyitozo ihuriwemwo n’igisirikare cy’Amerika n’icya Koreya y’epfo, akavuga ko bigaragara nko kwihimura.

Mu kwezi Gashyantare mu mwaka wa 2019, Donald Trump na Kim Jong-Un bahuriye mu nama yabo ya kabiri i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam baganira ku kuba Koreya ya ruguru yareka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ariko ibyo biganiro birapfuba babivamo bitarangiye.

Mu cyumweru gishize, Perezida Kim yavuze ko Donald  Trump agomba kwitwara neza niba ashaka ko ibiganiro na Koreya ya ruguru bikomeza.

Kanda hano urebe amafoto ya Kim Jong Un mu Burusiya. 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger