AmakuruImyidagaduro

Alain Muku yashyize ahagaragara amashusho ya ‘Tsinda Batsinde’ yakoreye Amavubi (+Video)

Nyuma y’imyaka 15, imwe mu ndiririmbo z’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru  yakozwe na Alain (Mukurarinda) yakorewe amashusho yayo yari ategerejwe na benshi.

Alain Muku avuga ko mbere mu 2004 agikora iyi ndirimbo yari yarakoze amashusho yayo afatanyije n’umunyamakuru w’imikino Jean Claude Murindahabi ariko aza kuyabura ngo kuko yari yataye Casette ayo mashusho yari abitseho.

Iyi ndirimbo igisohoka ngo yari yabanje kuyita ‘Ishema ry’u Rwanda’ nyuma arabihindura ayita ‘Tsinda Batsinde’.

Alain Muku avuga ko iyi ndirimbo yayikoze 2004 Amavubi yatsinze Imisambi ya Uganda akabona itike y’imikino ya CAN bwa mbere amavubi yari abonye iyo tike , dore ko nayo aheruka kubona.

Nyuma y’igihe kinini abakunzi b’amavubi babimusaba , Alain Muku yashyize ahagaragara aya mashusho agaragaramo bimwe mu bihe byiza Amavubi yagize mu bihe bishize n’ibya vuba.

 

Iyi ndirimbo wayireba unyuze hano Tsinda Batsinde by Alain Muku.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger