AmakuruPolitiki

Abanyamerika bareze u Rwanda basaba ko rubishyura arenga miliyari 85 z’Amanyarwanda

Abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bareze Leta y’u Rwanda mu rukuko mpuzamahanga basaba ko rwabishyura akayabo ka miliyoni 95 z’amadorari angana n’arenga miliyari 85 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Aba bashoramari batanze iki kirego, bitewe n’uko Leta y’u Rwanda yabambuye ibyangombwa byo gukomeza gucukura amabuye y’agaciro mu birombe bitandukanye by’u Rwanda.

Iki kirego cyashyikirijwe Ikigo mpuzamahanga gishinzwe gukemura impaka ku bibazo bijyanye n’ishoramari (ICSID), cyatanzwe mu mwaka wa 2017, kikaba cyaratanzwe n’ibigo bya Bayview Group na Natural Resources Development byo muri Amerika bavuga ko bambuwe ibyo binombe mu buryo budakurikije amategeko.

Gahunda yo kumva iki kirego iteganyijwe muri Werurwe uyu mwaka kuzageza mu kwezi k’Ukuboza 2020, abakemurampaka babiri b’Abongereza Barbara Dohman na Nicholas Phillips hamwe n’Umunyamerika Truman Bidwell bakaba ari bo bahawe inshingano zo gukurikirana icyo kirego.

The East African yanditse ko muri Mata 2017, Bayview Group yamenyesheje Clare Akamanzi uyobora RDB na Francis Gatare uyobora ikigo gifite iby’amabuye y’agaciro mu nshingano, kuko niba nta gikozwe bazarega u Rwanda. Kugeza ubu ngo Minisiteri y’Ubutabera niyo irimo gukurikirana iby’icyo kirego.

Ibi bigo by’Abanyamerika, byacukuraga amabuye y’agaciro mu Rwanda kuva muri 2008 mu birombe bya Bisesero, Nemba, Mara, Giciye na Rutsiro-Sebeya, bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Ibyo birombe ariko baje kubyamburwa muri 2016 Leta y’u Rwanda ibiha abandi bashoramari, nyuma y’igihe Aba banyamerika batumvikana n’u Rwanda dore ko Leta yabagaragarizaga ko igishoro bemeranyijwe kuzashora muri ubwo bucukuzi ngo bukorwe neza batacyubahirije kandi ngo bangizaga ibidukikije.

Nyuma yo kwambura ibyo birombe Abanyamerika, Leta y’u Rwanda muri 2016 yahise ibiha kompanyi yo muri Oman yitwa Tri Metals Mining ku kiguzi cya miliyoni 39 z’amadolari. Abanyamerika bo bavuga ko bambuwe ibirombe mu buryo budakurikije amategeko kandi ngo ntibanahawe ingurane ikwiranye nabyo.

Barega bavuga ko u Rwanda rwishe ibigenga amasezerano mu by’ishoramari azwi nka bilateral investment treaty (BIT), bityo bagasaba ko Leta y’u Rwanda yabaha indishyi ya miliyoni 95 z’amadolari ikarenzaho miliyoni y’amadolari y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’umwunganizi wabo hanyuma u Rwanda rukanatangazwa nk’igihugu cyishe amasezerano agenga iby’ishoramari.

Nyamara ku rundi ruhande u Rwanda mbere rwari rwaraburiye abashoramari b’Abanyamahanga bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwangiza ibidukikije, ndetse hari ibigo bindi byagiye byamburwa ibirombe kubera kutubahiriza amabwiriza agenga iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni 373 z’amadolari yavuye mu mabuye y’agaciro, icyo gihe ayo mafaranga akaba yararenzeho 55% ku ntego igihugu cyari cyihaye kugeraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger