Amakuru ashushyeUmuco

Akindaya kashobotse hafashwe imyanzuro ishobora guca uburaya

Mu rwanda ntabwo uburaya bwemewe ariko ntibibuza ababukora  gukora ubwo buraya haba kubagura indaya cyangwa abicuruza  kuburyo usanga nababukora baba badatewe ipfunwe no kwitwa indaya.

Mu gushaka uburyo Leta yakumira ibikorwa byo kwicuruza(uburaya) no gucuruza abantu Minisiteri y’Ubutabera yahyikirije Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu  harimo n’ikibazo cyuburaya.

Muri uyu mushinga w’itegeko Abadepite batoyeko umuntu wese ufashwe agura indaya azajya ahanwa bikomeye .

Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko nshinga n’andi mategeko  yavuzeko  ubusanzwe uwaguraga indaya atahanwaga  akomeza avugako ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhangana nabagura indaya kugirango barebe ko bagabanya umubare wabakora uburaya.

Mu gihe iri tegeko ritaratorwa ndetse ngo ritangire gushyirwsa mu bikorwa  abakora uburfaya bakomeje guhangayika ngo kuberako ibyo bakoraga byari bibatunze.

Umutoni wicururiza i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko yumvise ibyo uwo mushinga ariko akawubona nk’uje kumubuza icyashara ahubwo akumva uburaya bwakwemerwa n’amategeko.

Henshi usanga umwuga wuburaya abawukora baba bashimishijwe nibyo bakora ndetse bakaba babyita akazi kabatunze kuburyo usanga banasaba Leta ko yashyiraho itegbeko ryemerara indaya gukora akazi kabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger