AmakuruPolitiki

Amerika: Ibya Green Card byasubiwemo, Trump yafashe ingamba

Ikarita yo gutura burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi cyane nka Green Card ni icyemezo gitangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikaba giha abantu batari abanyamerika uburenganzira bwo kuhatura ndetse no kuhakorera bitabasabye gushaka VISA.

Mu misi yashize ubwo perezida wa Amerika Donald Trump yatorwaga abinyujije kuri Twitter ye yatangajeko ashaka kugabanya abimukira bajya gutura muri Amerika kuberako ashaka kugira Amerika igihange, kugeza ubu rero Trump akaba yamaze gutagaza ko bagomba kugabanya abajya kuba no gukorera muri Amerika bagendeye kuri Green Card.

Hashize imyaka igera kuri makumyabiri 20  ubu buryo bwa Green Card bukoreshwa doreko buri mwaka abagera ku bihumbi mirongo itanu 50 000 bajya kuba muri  Amerika .

Ubusanzwe abantu benshi cyane cyane abanyafurika usanga bifuza kujya gushakira ubuzima muri Amerika , kuberako kubona icyangombwa kikujyana gutura  muri Amerika bitoroshye abenshi bakunda gukoresha ubu buryo bwa Green Card.

Abashaka gusaba Green Card babikora bakoresheje  murandasi aho buzuza imyirondoro yabo bagashyiraho nifoto ubundi bakabyohereza ubundi bakazahitamo abanyamahirwe bayihawe bakajya kuba cyangwa se gukorera muri Amerika.

Trump sibwo bwa mbere atangaje ko yifuza kugabanya abimukira bajya gutura muri Amerika kuberako ubwo yari no bikobwa byo kwiyamamaza yavugiraga muruhame ko abantu badafite ubwenegihugu bwa Amerika cyangwa se abanyafurika bagomba guhita basubira mu bihugu byabo  akimara gutorwa.

Niba wifuza kujya muri abo banyamahirwe bake Donald Trump ashaka guha uburenganzira bwo kujya gutura cyangwa gukorera muri Amerika wakanda hano ukuzuza ibisabwa.

https://dvlottery.state.gov/(S(nx2i0gakrkvta4vuoqbfxvbp))/default.aspx

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger