AmakuruUrukundo

Nkunda kwitabwaho numukunzi wanjye (Care) ariko we mbona ntacyo aba yitayeho nzakore iki?

Umukunzi wa Teradignews yatwandikiye agirango tugeze kubasomyi ba teradignews ikibazo afite ndetse anadusabako niba ubonye iyi nkuru wamufasha ukamugira inama .

Uyu mukobwa twahinduye izina rye tukamwita Umufasha kubera umutekano we yatwandikiye agira ati: ” Muraho neza bavandimwe dukunda , mbere na mbere ndabashimira kumakuru meza mutugezaho kandi turabakunda , niyo mpamvu nahisemo kubandikira ngirango abo duhurira kuri uru rubuga bamfashe bangire inama .”

Mubutumwa yagiraga ngo mumugire inama bwagiraga buti:” Nkundana numuhungu twahuriye kuri Facebook, twaravuganaga bisanzwe anyandikira kuri facebook noneho ansabako twahura , ndemera turahura , tukibonana naramubonye mbona ndamukunze numuhungu mwiza nawe ambwirako ankunda nanjye ndamubwirango ndamusubiza nyuma  nuko igihe kigeze turataha.”

Yunzemo ati : ” Nkigera murugo yarampamagaye ambaza niba nageze murugo mubwirako nahageze maze mubwirako nanjye mukunda , turakundana nkajya musura murugo ariko nkabona ntashaka ko twaryamana ahubwoi akambwirango arankunda ntiyaryamana nanjye ngo ahubwo tuzaryamana twashingiranwe, byarakomeje bigera naho musaba kunsoma arabyanga  icyakora mbere yuko mbimusaba yaransomaga.”

Asoza yagize ati: ” Kugeza ubu uwo musore naramurakariye mubwirako yanze kunsoma akaba yaranze ko tunaryamana noneho turabipfa anyerekako ntamakosa yakoze ndangije ngerageza kumwikuramo none byanze icyakora we ahora anyandikira ambwirako ankunda kandi njyewe namubwiyeko namwanze kandi ko nifuzako twatandukana.  None ndagirango mungire Inama  kuberako ndamukunda kandi nawe ambwirako ankunda njye mbona ari umusore mwiza nubwo nahubutse nkamubwirako namwanze ese nzabigenze nte?.”

Uyu mukobwa wifuzako twafatanya kumugira inama yanatwandikiye atubwirako uwo musore yamubwiraga ko ateganya ko babana mu misi yavuba  ndetse akanamubitsa amabanga akomeye amubwirako ari umugore we  ko ntacyo yamuhisha.

Niba rero wumva wagira inama uyu mukobwa wajya ahagenewe kwandika igitekerezo ukamugira inama.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger