AmakuruPolitiki

AGEZWEHO: M23 yafashe Umujyi wa Kirima urimo ibirindiro by’umuyobozi wa FDLR

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Kirima wafatwaga nk’indiri ya FDLR.

Aba barwanyi byafashe uyu mujyi, nyuma y’ifatwa rya Nyanzale.

Amakuru atugeraho avuga ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ,hunvikanye urusaku rw’amasasu n’ibibunda biremereye aho abarwanyi ba FDLR bari bahanganye n’umutwe wa M23.

Umwe mu barwanyi ba FDLR bari iKibirizi yahamije ko kugera mu masaha ya saa mbiri abarwanyi ba M23 bari bamaze kwigarurira agace ka Kirima,gusa ntiyatangaje abiciwe muri iyo mirwano.

Umwe mu ba basesenguzi mu by’umutekano wahoze muri FDLR yavuze ko ubusanzwe,ako gace ari isangano ry’imihanda ijya mutanda,Nyanzale,Kibirizi,Gikuku na Cyagara ibi bikaba biha amahirwe umutwe wa M23 kwigarurira agace gakize ku mabuye y’agaciro ka SOMIKIVU ndetse no gutsimbura umutwe wa FDLR usanzwe ufite imirima myinshi ihingwa y’ahitwa Gihondo n’ahandi.

Ifatwa rya Kirima kandi rije ryiyongera kw’ifatwa rya Nyanzale aho benshi mu baturage bari barahunze imirwano batangiye gutahuka ,basubira mu byabo kuko basanze batagifitiye Leta icyizere cyo gustinda iyi ntambara cyane ko Nyanzale kari agace gakomeye mu buryo bw’amayeri y’urugamba kuri FARDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger