AmakuruPolitiki

Gambia: Ni ayahe maherezo y’umushinga wo gukata imwe mu myanya y’ibanga y’abagore?

Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yateranye isesengura umushinga w’itegeko ryemeza gukuraho icyemezo Gambia yafashe cyo kubuza abagore gukata imwe mu myanya ndangagitsina yabo (Female Genital Mulitation).

Yahya Jammeh, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, ni we wahagaritse uyu muhango wo gukata imwe mu myanya y’ibanga y’abagore muri 2015, ndetse anashyiraho ibihano bikakaye birimo n’igifungo ku babikoze.

Ni mu gihe bamwe mu baturage ba Gambia by’umwihariko abayoboke b’idini ya Isilamu, bo bakizera iyi mihango yo gukata imwe mu myanya ndangagitsina y’umugore.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza dukesha iyi nkuru Reuters byatangaje ko umwe mu Badepite witwa Almameh Gibba avuga ko iri tegeko ribuza igitsinagore gukata imyanya y’ibanga, rihonyora uburenganzira bw’abaturage ndetse rituma batakaza umuco n’imihango y’idini.

Abarwanya gukata imyanya y’ibanga y’abagore, (Anti-FGM), bavuga ko bigira ingaruka z’umubiri n’imitekerereze ku bakobwa n’abagore kandi ko iri tegeko ryemewe byagaragaza intambwe nini yo gusubira inyuma.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko iyi mihango nta nyungu ifite ku kiremwamuntu kandi igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’imyororokere y’umugore.

Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko izongera kuganira kuri iri ishingiro ry’uwo mushinga tariki ya 18 Werurwe uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger