AmakuruInkuru z'amahanga

Afurika y’Epfo: Umugabo yatwitswe ari muzima azira gufata ku ngufu umusazi

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yatwitswe n’ibirara ari mu zima nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umwangavu ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yatwikiwe mu mudugudu witwa Muhovhoya ho mu ntara ya Limpopo iherereye mu mayaruguru ya Afurika y’Epfo.

Abatuye mu gace biriya byabereyemo bavuga ko uyu mugabo yashinjwaga gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, nyuma yo kumusanga atashya inkwi zo gutekesha.

Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Colonel Moatshe Ngoepe, yatangarije Sowetan Live dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatatse uriya mukobwa ubwo yari kumwe n’abandi bagore, bo bikarangira bakijijwe n’amaguru.

Ngo abaturanyi bakimara kumva isanganya nyamukobwa yari yahuye na ryo, ngo bahise baterana ikitaraganya kugira ngo bashakire hamwe uko nyamugabo yakanirwa urumukwiye.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere ni bwo uyu mugabo yagabweho igitero, mbere yo kumushumika ari muzima.

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangiye gukora iperereza ku baba bihishe inyuma yo gutwika uriya mugabo, kugira ngo na bo babiryozwe. Cyakora cyo nta n’umwe uratabwa muri yombi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger