AmakuruInkuru z'amahanga

Ghana: Igisirikare cyaburijemo umugambi w’abifuzaga guhirika ubutegetsi

Minisitiri w’itangazamakuru mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko inzego z’umutekano w’iki gihugu zaburijemo Coup d’etat yari igiye gukorerwa Perezida Nana Akufo-Addo.

Magingo aya abantu batatu bihishe inyuma y’iyi Coup d’Etat bamaze gutabwa muri yombi.

Itangazo ryasohowe ejo ku wa mbere na Minisitiri w’itangazamakuru muri Ghana, Kodjo Oppong, rivuga ko ku wa 20 z’uku kwezi inzego z’umutekano zitandukanye zakoze operasiyo ikomeye yo guhiga bukware abageragezaga Coup d’Etat, bikarangira hatawe muri yombi abantu batatu.

Aba harimo uwitwa Dr. Frederick Yao Mac-Palm, Ezor Kafui na Bright Allan Debrah Ofosu. Aba bafashwe nyuma y’amezi 15 leta yari imaze ibigaho.

Amakuru avuga ko aba bagabo batangiye gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nana Akufo-Addo guhera muri Kamena mu mwaka ushize. Aba bagabo ngo bari barashinze agatsiko bise TAG (Take Action Ghana ), kakaba kakoraga ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kwinjiza mu mutwe w’ingabo abasore bakiri bato, bakabacengezamo amatwara abangisha ubutegetsi buriho.

Aka gatsiko ngo kahabwaga intwaro ndetse n’inkunga na bamwe bari mu gisirikare, intego ari ugushaka aho bamenera kugira ngo bahirike ubutegetsi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger