AmakuruImikino

Igisenge cya sitade ya Gicumbi FC cyagurutse kigwira ishuri + (AMAFOTO)

Nyuma yo gushyirwa mu bibuga by’umupira w’amaguru bitemewe na FERWAFA igasaba kubanza kukivugurura umuyaga wari uvanze n’imvura  wagurukanye igisenge cy’iyi stade kigwira  ishuri riri hafi aho.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, mu minsi ishize ryatangaje  amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo akine icyiciro cya mbere ari 11, andi makipe  5 arimo na Gicumbi FC hari ibyo yasabwe gutunganya, iyi kipe ikaba yarasabwe gutunganya ikibuga cyayo kuko kitameze neza.

Nyuma yo gusabwa  gutunganya ikibuga cyangiritse ku buryo bukomeye  gusa aho abantu bicaraga bareba umupira nta kibazo hari hafite kuko hamwe hari hanasakaye nta kibazo naho igisenge cyagurutse.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere ubwo abakinnyi bari mu myitozo, haguye imvura nyinshi irimo n’umuyaga biba ngombwa ko banahagarika imyitozo bajya kugama muri iyi sitade.

Ubwo imvura yagwaga, muri iyi sitade harimo na perezida w’iyi kipe Urayeneza John, igisenge cyaje kuguruka kigwa hejuru y’ishuri rimwe mu kigo cy’amashuri cya King Salomoni Academy kiri hepfo ya sitade, gusa nta muntu cyahitanye.

Perezida w’iyi kipe  yemeje  aya makuru avuga ko koko igisenge cya sitade cyagurutse ariko na none bakaba bishimira ko nta muntu cyahitanye.

Yagize ati“yari amasaha y’imyitozo y’ikipe irimo gukina, haza imvura nyinshi n’umuyaga abakinnyi bava mu kibuga bamwe bajya kugama, tubona igisenge kirimo kiranyeganyega, kubw’amahirwe kijya inyuma aho kuza imbere iyo kiza imbere kiba cyahitanye ubuzima bw’abantu.”

Yakomeje avuga ko akazi gasa n’aho kikubye kabiri ku bijyanye n’imirimo yo gutunganya iki kibuga ngo babone kuzajya bacyakiririho imikino yabo, ngo n’ubwo babonye aho bazajya bakirira mbere y’uko ikibuga cyabo gitunganywa, ngo hagiye kwiyongeraho ikindi gihe ugereranyije n’igihe bari kuzatangirira kuhakirira.

Avuga ko bagiye kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere nk’umuterankunga w’ikipe ngo barebe uburyo iki kibuga cyasanwa kuko nabwo butakwifuza gukomeza kukibona uko kimeze ubu.

Si ubwa mbere iyi sitade ya Gicumbi FC ihuye n’ikibazo kuko no muri 2017 nabwo haguye imvura nyinshi maze isenya igisenge cyayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger