Abategura igitaramo cya King James bari gushaka igisubizo ku batabonye amatike
Nyuma y’uko amatike y’igitaramo cya King James giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Kanama 2026 ashize mu gihe gito cyane, abategura iki gitaramo batangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abakunzi b’uyu muhanzi batabashije kuyabona na bo haboneke uburyo bazacyitabira.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Intore Entertainment, hagaragajwe ko hari ibiganiro biri gukorwa hagamijwe gushaka uburyo bwafasha gukemura ikibazo cy’abifuza kureba iki gitaramo ariko bakabura amatike. Banavuze ko mu minsi iri imbere hazatangazwa imyanzuro mishya.
Umwe mu bari mu itsinda ritegura iki gitaramo yavuze ko bamaze kubona uburyo abantu benshi bakomeje kugaragaza inyota yo kuzitabira iki gitaramo, bityo ko baticaye ahubwo bari gushaka igisubizo cyafasha benshi kunyurwa.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abakunzi ba King James, bamwe basabye ko iki gitaramo cyakwimurirwa muri Stade Amahoro kugira ngo hajye abantu benshi kurushaho.
Abandi bo bagaragaje ko hashyirwaho undi munsi wa kabiri wo gukorera igitaramo muri BK Arena, nk’uko bikorwa n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga iyo amatike ashize hakiri kare.
Hari kandi abatanze igitekerezo cyo gukoresha ikoranabuhanga rikageza igitaramo ku bantu benshi batari muri salle, aho bashobora kukirebera ahandi bishyuye amafaranga make ariko bakagikurikirana mu buryo bwiza kandi bwa kinyamwuga.
Amakuru aturuka mu bari hafi y’itegurwa ry’iki gitaramo avuga ko ibiganiro hagati y’itsinda rya King James n’abafatanyabikorwa bayo bikomeje, harebwa uburyo bwiza bwashyirwa mu bikorwa mu gusubiza ibyifuzo by’abakunzi b’umuziki we.
