BK Pro League 2025/26: Hazatangwa ibikombe bibiri nubwo Al-Hilal na Al-Merrikh ziyoboye urutonde
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwongeye kwemeza ko ku musozo wa BK Pro League 2025/26 hazatangwa ibikombe bibiri bitandukanye, harimo icy’“uwabaye uwa mbere muri shampiyona” ndetse n’icy’“ikipe y’u Rwanda yitwaye neza.”
Ibi bibaye mu gihe amakipe yo muri Sudani arimo Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC ari yo akomeje kuyobora urutonde rwa BK Pro League, ibintu byakuruye impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Aya makipe yombi yemerewe gukinira mu Rwanda kubera ibibazo byatumye shampiyona yo muri Sudani idakomeza uko bisanzwe. Nubwo yitabiriye irushanwa ryose kandi ari yo ayoboye kugeza ubu, ntabwo azahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko gahunda yo gutanga ibikombe bibiri itahindutse kuva yatangazwa mbere y’itangira rya shampiyona.
Yasobanuye ko hazatangwa igikombe cy’ikipe yabaye iya mbere muri shampiyona ndetse hakabaho n’icy’“ikipe y’u Rwanda yabaye indashyikirwa,” ari yo izahabwa umwanya wo guhagararira igihugu mu marushanwa Nyafurika hashingiwe ku mabwiriza asanzwe.
Mu ntangiriro za shampiyona, Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yari yaratangaje ko amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina gusa, ariko nta bihembo byagenewe amakipe y’u Rwanda cyangwa imyanya ijya mu marushanwa Nyafurika byari guhinduka kubera ayo makipe.
Kuri ubu, Al-Hilal SC ifite amanota 67 ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Al-Merrikh SC ifite amanota 58. APR FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 56, naho Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 48 nyuma y’imikino 30.
APR FC ishobora kwisubiza igikombe cya shampiyona ku nshuro ya karindwi yikurikiranya mu gihe yakomeza kwitwara neza mu mikino isigaye, cyane cyane niba Rayon Sports yatakaza amanota mu mukino wayo na Marine FC.
Hari kandi indi gahunda yihariye ku makipe yo muri Sudani, kuko ateganya gusubiza bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye iwabo kugira ngo bazakine imikino ya nyuma ya shampiyona ya Sudani izatangira hagati muri Gicurasi.
Mu mwaka ushize wa 2024/25, aya makipe yombi yari yaranakiniye muri shampiyona ya Mauritania, aho Al-Hilal SC yasoje ari iya mbere, ariko igikombe nyir’izina gihabwa ikipe yo muri Mauritania yabaye iya kabiri, kubera amabwiriza yihariye yari yarashyizweho.
Mu Rwanda kandi, amategeko ya shampiyona agena ko ikipe idashobora gukinisha abanyamahanga barenze umunani ku mukino umwe, ariko iri tegeko ntiryakurikijwe ku makipe ya Sudani kubera uburyo yitabiriye irushanwa nk’abatumirwa bidasanzwe.


