FERWAFA yahagaritse umwaka umwe umukozi wa Gorilla FC nyuma yo kugaragara anyanyagiza ibintu mu kibuga
FERWAFA yafatiye ibihano Ndatimana Olivier wari ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, nyuma y’amashusho yamugaragaje anyanyagiza ibintu mu kibuga mbere y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports.
Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2026, aho FERWAFA yavuze ko imyitwarire y’uyu mukozi inyuranyije n’amahame agenga imyitwarire myiza n’ubupfura mu mupira w’amaguru.
Nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe, Ndatimana yahise ahagarikwa mu bikorwa byose bifitanye isano n’umupira w’amaguru mu gihe cy’umwaka umwe. Yanaciwe kandi ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, agomba kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 90.
FERWAFA yanamenyesheje uyu mukozi ko afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu gihe cy’iminsi itatu kuva akimenyeshejwe.
Ibi bibaye nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa 22 Mata 2026, warangiye Gorilla FC inganyije 1-1 na Rayon Sports.
Mbere y’uko uwo mukino utangira, Gorilla FC ni yo yabanje kugera mu kibuga itegura aho abakinnyi bayo bagombaga gukorera imyitozo yo kwishyushya. Muri icyo gihe, amashusho yafashwe agaragaza Ndatimana Olivier akura ibintu mu mufuka akabinyanyagiza mu kibuga, harimo n’ibisa n’amasaka.
Ibyo bikorwa byateje impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, aho bamwe babifashe nk’ibijyanye n’imyemerere cyangwa ibikorwa bikunze kwitwa amarozi mu mupira w’amaguru, ibintu bikunze kuvugwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo.


