AmakuruPolitiki

Ubutumwa bwa Claire Akamanzi ku wamusimbuye muri RDB

Clare Akamanzi wari Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yifurije imirimo myiza Francis Gatare wamusimbuye muri izi nshingano amuha icyizere ko agiye gukorana n’ikipe nzima

Akamanzi yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere kuva muri Gashyantare 2017 kugeza ku wa 27 Nzeri 2023.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Francis Gatare wabaye ku mugoroba wo ku wa 29 Nzeri 2023.

Inama y’Ubutegetsi, Ubuyobozi n’abakozi ba RDB bashimiye Akamanzi ku bw’ubuyobozi bwe n’ubwitange yagaragaje bikaba bitazapfa kwibagirana.

Uru rwego ruhaye ikaze Umuyobozi Mukuru mushya ngo akomeze kubakira ku nshingano nyamukuru zarwo zo kuba moteri y’iterambere ry’u Rwanda.

Clare Akamanzi yashimiye RDB avuga ko yishimiye kuba yaratanze umusanzu we mu kubaka iterambere ry’igihugu mu gihe yari amaze mu nshingano ze.

Ati “Byari iby’agaciro gutanga umusanzu mu gushyira mu bikorwa bikubiye mu cyerekezo na porogaramu za Nyakubahwa Perezida Kagame bigamije ineza y’igihugu cyacu mbikesha guhabwa umurongo n’ubufasha bya buri munsi.”

Yakomeje aha ikaze Francis Gatare wamusimbuye anamwifuriza imirimo myiza. Ati “Ugiye gukorana n’ikipe nziza.”

Clare Kamanzi ni we wari wasimbuye Francis Gatare mu 2017 ku buyobozi bwa RDB. Kuva ubwo Gatare yahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, umwanya yavuyeho muri Kanama 2021, asimbuwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi. Icyo gihe yahise ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger