AmakuruImikinoUtuntu Nutundi

Abamasai banze gukuramo umwambaro wabo gakondo mu mukino wa kriketi . + AMAFOTO

Abakinnyi b’ikipe y’abamasai  ikomoka muri Kenya ubwo bakinaga umukino wa Kriketi (Cricket) mu bwongereza bahisemo gukinana umwambaro wabo gakondo aho kwambara imyambaro yabugenewe muri uyu mukino.

Iyi kipe ikomoka mu gace ka  Laikipia muri Kenya yahisemo gukina imikino yabo yose bambaye imyambaro wabo gakondo mu mikino bakinnye  ubwo bahurag n’amakipe atandukanye yo mu bwongereza nka Nottingham-shire Knights, Cavaliers & Carrington  na Belvoir Cricket & Country Trust.

Abakinnyi bahisemo kujya mu bwongereza mu mujyi wa Nottingham  bafite intego yo gutanga ubutumwa ku rubyiruko rw’abanyakenya n’inshuti zabo biciye mu mukino wa Kriketi nkuko babyanditse ku rubuga rwabo rwa internet. 

Bongo5 ivuga ko iyi ekipe hashize imyaka 11 ishinzwe , ikaba yari iri mu bwongereza gukina imikino ya gicuti n’amakipe yaho ari nako bakomeza kwishimira ibyo bagezeho muri iyo myaka yose.

Ubwo bari mu rwambariro

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger