AmakuruPolitiki

Israel: Abaturage bakomeje imyigaragambyo bamagana Abanyafurika

Abatuye mu majyepfo y’Umujyi wa Tel Aviv mu gihugu cya Israel, bakomeje kwigaragambya bamagana abimukira b’abanya Erithtrea batuye muri aka gace.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Im Tirtzu ndetse n’itsinda ryiyise “My Truth(Ukuri kwanjye). Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo yamagana abimukira.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa kane w’iki cyumweru, ibaye nyuma y’umwaka wose Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu atanze isezerano ku baturage ry’uko mu gihe cya vuba abimukira baza kuba bahakuwe.

Abigaragambyaga bagera kuri 200 bigaragambirije kuri Station ya Bisi bavuga ko ibyo babona ari nk’intege nke za leta y’iki gihugu. Itangazo Minisitiri Netanyahu yavuze ko bazahindura Tel Aviv agace k’abaturage ba Israel na ryo ryatambutswaga ku maradiyo buri kanya.

Matan Peleg ukuriye Im Tirtzu, yavuze ko iyi myigaragambyo badateganya kuyikorera Tel Aviv honyine, ko ahubwo baragura imipaka Abanya Erithrea bagasubira iwabo.

Abigaragambya banatwitse ifoto ya Minisitiri w’imirimo y’imbere mu gihugu Aryeh Deri.

Doron Abrahami, umwe mu bashyigikiye iyi myigaragambyo, yabwiye abigaragambya ko batitaye kuri Minisitiri Netanyahu, buri wese akwiye kudacika intege kugeza ababateye bakoze ibyo bashaka.

Aba baturage batunga Lera ya Israel ku kuba yarahaye aba bimukira amafaranga ndetse n’amacumbi yo kubamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger