AmakuruImyidagaduro

Abakunzi ba The Ben na Pamella bongeye kumwenyura

Indirimbo Ni Forever y’umuhanzi The Ben yari yakuwe kuri YouTube irezwe na Drone Skyline Ltd, yamaze kuhagaruka nyuma y’aho uyu muhanzi yishyuye uwamwishyuzaga.

The Ben yatangaje ko nyuma y’uko indirimbo ivuyeho, bize iki kibazo baza kugishakira umuti binyuze mu biganiro n’uwari wareze iyi ndirimbo.

Ati “Ikibazo cyabayeho ni uko umuntu twakoranye waduhaye amashusho yari afite undi bakoranaga ariko baza kutumvikana, byatumye dukorana n’uwakoze ku mushinga wo gufata amashusho hifashishijwe ‘drones’ ariko atariwe wari nyirawo.”

“Nyuma y’uko indirimbo isohotse rero nyiri umushinga yaje kutwegera icyakora umwe mu bantu dukorana yanyuzeho ntiyahita amuha umwanya ngo baganire kuri iki kibazo, ibyatuviriyemo guhanwa.”

Nyuma y’uko indirimbo ivuyeho, ikipe yose ya The Ben yaricaye yiga ku kibazo, bibuka ko hari umuntu wigeze kukibabwiraho, bemera guca bugufi baganira nawe.

Nyuma y’ibiganiro byanatumye abaca amafaranga uyu muhanzi atigeze atangaza umubare, nyiri amashusho yari yatumye indirimbo iregwa, yemeye gukuraho ikirego, indirimbo isubira ku rubuga rwa YouTube.

Mu gihe cy’icyumweru kirenga yari imaze ku rubuga rwa YouTube, indirimbo ‘Ni forever’ ya The Ben imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’igice.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger