AmakuruImyidagaduroUbukungu

Musanze: Centre Pastoral Notre Dame de Fatima yahaye Noheli n’Ubunane abayigana bose

Mu ijoro ryo kuri wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, Hoteli ya Centre Pastoral Notre Dame de Fatima iherereye mu karere ka Musanze, yifatanyije n’abayigana bose, ibaha iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunane.

Muri iri joro buri wese wabashije kuyigana guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yabashije kurira ubuntu ndetse ananywera ubuntu, mu busabane rusange bwakozwe ubwo hatahwaga akabari kayo gashya kamaze iminsi kavugururwa kazwi nka “Snack Bar”.

Aka kabari kamaze igihe gakora Kuva iyi Hoteli yabona izuba mu mwaka wa 2004, bivuze ko kakorwagaho kugira ngo kubakwe bijyanye n’iterambere u Rwanda n’Isi biriho, ku buryo umuntu wese uje kuhiyakirira agomba kumva yicaye ahantu heza kandi habereye ijisho kuburyo atatinya no kuhifotoreza.

Mu rwego rwo guha ikaze abagana iyi Hoteli, bahawe kandi Bonus yo kunywera no kurira ku biro bisanzwe nk’ibyo muri Boutique kugira ngo barusheho gukomeza kunezererwa muri ibi birori byaranzwe n’umuziki ndetse n’amajwi meza y’itsinda rya Bande ryataramiye abiyakiraga mu ndirimbo za karahanyuze zanyuze benshi ziganjemo iz’itsinda ” Orchestre Impala”.

Ni umuhango wabimburiwe n’isengesho no gufungura aka kabari ku mugaragaro wayobowe n’intumwa ya Musenyeri wa Diocese ya Ruhengeri Vincent Harorimana, yanahaye umugisha ibyumba bikagize, ibikoresho byamwo ndetse anasabira umugira n’amahirwe abazajya bahiyakirira.

Teradignews yabashije kuganira n’ingeri zitandukanye zitabiriye ibi birori, bavugaga ko bishimiye surprise Centre Pastoral Notre Dame de Fatima yabakoreye ibinjiza neza mu minsi mikuru.

Ihirwe Denise yagize ati:” Utakwishimira ibi bintu yaba atanyurwa, abenshi twaje tuje kwigurira ariko twatunguwe no kumva batubwira ko ari ubusabane bwa Noheli n’Ubunane baduhaye nk’abantu baje mu muhango wo gufungura “SNACK BAR” njye ndabona iminsi mikuru yacu barushijeho kuyidusigira ibirungo”.

Ibi byemejwe kandi n’abagenzi be batandukanye barikumwe ku meza bafatiragaho amafunguro banacishamo baka “Demka Dem Dem” (kubyina ahanini uzunguza ikibuno) bumva uburyohe bw’umuziki ugezweho muri ubwo busabane.

Umuyobozi wa Centre Pastoral Notre Dame de Fatima Felecien Nsengiyimva yavuze ko ibi byakozwe kugira ngo barusheho kwifatanya n’sbabagana ndetse banasangire nabo Iminsi mikuru na Noheli n’Ubunane.

Yagize ati:” Mbere na mbere Ndashimira buri wese waje kwifatanya natwe muri ibi birori byo kumurika SNACK BAR nshya ijyanye n’icyerekezo, iyi ni indi ntambwe twateye yo kugira ahantu hashya Kandi heza ari nayo mpamvu uwabashije kwifatanya natwe twahisemo gusangira nawe mu busabane kugira ngo yishime kandi yishimire aho ari asabana n’abandi, ari uwazanye amafaranga n’utayazanye bose bakabasha kwicarana bakarya bakanywa”.

“Tuyibamurikiye mu gihe cy’iminsi mikuru kugira ngo bazayirire ahantu hasa neza, rero nk’uko twari twabyifuje igikorwa cyagenze neza kandi ubu amarembo arafunguye,ubu iby’ingenzi byakozwe kandi ubu habaye umwanya ufite burikimwe gikenerwa n’uri kuhiyakirira”.

Iyi Centre Pastoral Notre Dame de Fatima n’imwe muri za Hoteli zirenga 53 ziri mu karere ka Musanze,ikaba yaravutse mu mwaka wa 2004, nyuma ya Muhabura Hoteli yayibanjirije, ni Hoteli y’inyenyeri 3 itanga serivise zitandukanye ku rwego rwa Hoteli.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger