AmakuruInkuru z'amahanga

Harry na Meghan bashobora gusubira gutura mu Bwongereza

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bashobora gusubira gutura mu Bwongereza, nyuma y’imyaka itandatu bavuye mu nshingano z’umuryango w’ibwami bakimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yatangajwe na CNN avuga ko aba bombi bateganya gusubira mu Bwongereza mu mpera za Kanama 2026, aho bazatura mu nzu yabo bwite iri mu nkengero za Londres.

Bivugwa kandi ko abana babo, Prince Archie w’imyaka irindwi na Princess Lilibet w’imyaka itanu, bashobora gutangira amashuri mu Bwongereza mu gihembwe gitaha.

Umwami Charles III ngo yabwiwe iki cyemezo ku wa 16 Kanama 2026, ndetse amakuru avuga ko yishimiye kuba ashobora kongera kubona uyu muryango. Icyakora, nta gihinduka ku nshingano za Harry na Meghan, kuko bazakomeza kuba hanze y’abagize umuryango w’ibwami bafite inshingano zawo.

Harry na Meghan bimukiye muri California mu 2020, nyuma yo kuva mu nshingano z’ibwami. Kuva icyo gihe, bagiye bagaragaza ibibazo bari bafitanye n’umuryango w’ibwami, birimo ibirebana n’itangazamakuru, ivangura n’ibibazo by’umutekano.

Harry yakomeje gusura u Bwongereza inshuro zitandukanye, mu gihe Meghan atahakunze kujya. Mu ruzinduko aheruka kugirira muri icyo gihugu, Harry yakiriwe na se, Umwami Charles III, hamwe n’Umwamikazi Camilla muri Highgrove House, Gloucestershire.

Nubwo umubano hagati ya Harry n’umuryango w’ibwami wakomeje kurangwa n’impaka, gusubira gutura mu Bwongereza bishobora gutuma uyu muryango wongera kuba hafi y’abagize umuryango w’ibwami.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger