Imyidagaduro

Aba nibo bagore 10 beza Diamond yabeshye urukundo nyuma akaza kubata

Diamond mur’iyiminsi ntiwatinya kuvuga ko ariwe cyamamare mu muziki mu ri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba umaze gukundana n’abagore benshi ababeshya urukundo bityo kubera kutamarana nabo kabiri bigatuma abenshi bamwita umushurashuzi.

Uyu mugabo udatinya gushyira urukundo ahabona ndetse by’umwihariko n’iyo akiri m’urukundo n’undi ukumva yagaragaye ari kumwe nanone n’undi mugore, hagaragaye  abagore 10 bakundanye nawe ariko nyuma akaza kubata

1.Rehema Fabian

Uyu niwe mugore wa mbere Diamond yakundanye nawe mu buzima bwe,uyu mugore wigeze gutorerwa kuba umugore mwiza mu rurimi rw’igiswahili mu mwaka wa 2009 (Miss Kiswahili 2009) nyuma y’uko Diamond amwijeje ko bazakorana ubukwe maze bidatinze akaza kumva ko asigaye akundana na Wema Sepetu yahise afata inzira yerekeza Arusha muri Tanzania nuko ibyabo birangira gutyo.

2. Upendo Mushi

Diamond kandi yakundanye n’umukinnyikazi wa Cinema yo muri Tanzania tuzi nka Bongo 5 witwa Upendo Mushi gusa nyuma y’amezi 5 gusa bahise batandukana bivuye ku kuba uyu mugore yaratangaje ko batandukanye bitewe n’uko Diamond atazi gutera akabariro.

3. Aunt Ezekiel

Uyu mugore ukunzwe na benshi bakunda Cinema ya Tanzania bitewe n’ubuhanga agaragaza mu mikinire ye nawe yavuzwe mu rukundo na Diamond nubwo yaje ku muta maze Aunty Ezekiel agahita yisangira umubyinnyi we witwa Moze Iyobo.

4.Wema Sepetu

Uyu we abenshi niwe bazi bitewe n’igihe bamaranye bari mu rukundo dore ko nanubu badasiba mu binyamakuru kubera urukundo rwabaranze,intandaro yo gutandukana kwabo yabaye mu mwaka wi 2014 yaturutse ku kuba Diamond yaramucaga inyuma ku bagore benshi batandukanye nyamara byitwa ko bari bakiri mu rukundo.

5. Penny Mungilwa

Penniel Mungilwa abenshi bazi nka Penny uyu bivungwa ko ari umwe mu nshuti za hafi za Wema Sepetu Diamond yajyaga amuca inyuma ho mu mwaka wi 2013 ugutandukana kwaba bombi kwabaye nyuma yaho bavumbuye ko bombi ari ababyara.

6.Jokate Mwengelo

Jokate Mwengelo uyu nawe n’umwe mu nshuti zikomeye za Wema Sepetu Diamond yajyaga atereta maze akamuca inyuma kuri we ugutandukana kwabo kwaje kuba nyuma yaho Wema abaguye gitumo nyuma yaho byari bimaze iminsi bivugwa ko amuca inyuma kwa Mwengelo ariko we ntabyemere.

7. Jacqueline Wolper

Uyu mukinnyikazi wa Cinema muri Tanzania nawe yabaye mu rukundo na Diamond igihe gito gusa aza kwimukira ku muhanzi Harmonize babana muri Label ye ya Wasafi nubwo nawe kuri ubu batandukanye.

8. Zari Hassan

Ubwo Diamond yatandukanaga na Wema Sepetu mu mwaka wi 2014 yahise asanga Zari banafitanye abana babiri gusa kubera inshuro nyinshi yagiye amuca inyuma ibye nawe byaje guhagarara ku itariki ya 14 Gashyantare 2018 nyuma yaho amenyeye amakuru y’uko Diamond yongeye kubura umubano na Wema Sepetu.

9.Hamisa Mobetto

Bivungwa ko Hamisa Mobetto yagiye mu Rukundo na Diamond kuva mu mwaka wi 2016 gusa ibyabo biza kujya hanze nyuma y’uko Diamond yaryamanye nawe maze akamutera inda agatangira kuyihakana nubwo nyuma yaje kuyemera akavuga ko aribyo.

10.Tunda Sebastian

Mu mwaka ushize wa 2017 nyuma y’uko Diamond yari mu bibazo na Hamisa Mobetto nta minsi iciyeho yahise atangira kuvugwa n’uyu Sebastian Tunda mu rukundo ndetse bidatinze hatangira no kumvikana amakuru y’uko yamuteye inda nababwirako uyu Tunda akunzwe na benshi bitewe n’ikimero cye afite dore ko anamurika Imideli ndetse akanakoreshwa mu mashusho y’indirimbo abo tuzi mu cyongereza nka “video vixer”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger