Amakuru ashushyeUbukungu

Inyungu z’u Rwanda muri AGOA zigiye guhagarikwa

Ku wa kane w’iki cyumweru Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko ateganya guhagarika inyungu igihugu cy’u Rwanda cyakuraga mu isoko rusange rya AGOA(African Growth and Opportunity), nyuma y’aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo guca ibicuruzwa bya caguwa.

Mu bihano perezida Donald Trump ateganya kuba yafatira u Rwanda mu gihe rwaba rwanze kwisubiraho kuri iki cyemezo rwafashe, harimo ko ibicuruzwa byarwo bitazongera gukandagira ku isoko rya Amerika, iki cyemezo kikaba giteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi 60 iri imbere.

Amakuru dukesha ibiro ntara makuru by’Abongereza Reuters avuga ko perezida Donald Trump yoherereje Congres ya leta ya Amerika yavugaga ko u Rwanda rugomba guhagarikirwa ibicuruzwa mu minsi 60 mu gihe ntacyo rwaba rukoze ngo rwisubire ku cyemezo cyo guca caguwa rwamaze gufata.

Amasezerano ya AGOA yemerera ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kohereza ibicuruzwa byabyo muri Leta zunze ubumwe nta nkomyi, gusa na byo bikigengesera kugira ngo ishoramari rya Amerika ritabangamirwa mu gihe icyo ari cyo cyose rigeze muri bino bihugu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo ibihugu bya Uganda, Tanzania n’u Rwanda byari byafashe icyemezo cyo guca ibicuruzwa bya caguwa burundu ku masoko yabyo, aha Leta Zunze ubumwe zikaba zarahise ziha ibi bihugu gasopo ko nibitisubira kuri iki cyemezo biza gufatirwa ibihano.

Iki gitutu cya Amerika cyatumye ibihugu bya Uganda na Tanzania bikuraho imbogamizi zo gukumira ibicuruzwa bya caguwa bituruka muri Amerika akaba ari na ho  C.J. Mahoney usanzwe ari umuyobozi wa Leta zunze ubumwe wungirije mu by’ubucuruzi yahereye ashimira ibi bihugu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger