AmakuruImikino

Zlatan Ibrahimovic yakiriwe nk’umwami i Los Angeles (Amafoto)

Zlatan Ibrahimovich yakiriwe n’abafana ba LA Galaxy ibihumbi  n’ibihumbi ubwo yarageze ku kibuga cy’indege i Los Angeles .

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Sweden  Zlatan Ibrahimovic  nyuma yo kuva mu ikipe ya Manchester United yerekeje kumugabane wa Amerika aho agiye gukomera gukina umupira w’amaguru, ikipe ya LA Galaxy (Los Angeles Galaxy) niyo uyu musore agiye gukomerezamo umupira w’ amagaru.

Mu Cyumweru gishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko Zlatan  yatandukanye na Manchester United ,mu ijoro ryo ku wa kabiri taliki ya 27 Werurwe 2018 ni bwo uyu musore yageze i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yakiriwe n’abafana benshi  b’ikipe ya LA Galaxy ikipe ibarizwa muri uwo mujyi wa Los Angeles.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu  taliki 30 Werurwe 2018 Zlatan ari bugirane ikiganiro n’itangazamakuru ndetse akaba azagaragara mu mukino iy’ikipe ye nshya izakina ku munsi wejo ku wa Gatandatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger