AmakuruPolitiki

Zimbabwe: Umukandida ushyigikiwe na Mugabe mu nzira zo kwegukana amatora

Nelson Chamisa, umuyobozi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe wanashyigikiwe mu matora y’umukuru w’igihugu n’umukambwe Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu ni we uhabwa amahirwe yo kwegukana amatora nk’uko ibarura ry’amajwi rikomeje kubigaragaza.

Mu gihe ibarura ry’amajwi rigikomeje, uyu mugabo wari uhanganye na Nelson Mnangagwa wayoboraga iki gihugu aza imbere n’amajwi 65% by’amajwi yose amaze kubarurwa.

Uyu Nelson Mnangagwa wo mu ishyaka ZANU-PF kandi ni we uza ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakandida 23 bahatanye muri aya matora n’amajwi 32%, mu gihe abandi bakandida basigaye basangiye 3%.

Ku munsi w’ejo Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu yari yatangaje ko atagomba gushyigikira Mnangagwa wamwirukanye muri ZANU-PF yashinze, bityo ko agomba gushyigikira Chamisa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mnangagwa.

Yavuze ko iri shyaka riri ku butegetsi ryatakarijwe icyizere bitewe n’uko ubutegetsi bwaryo bwaranzwe n’igitugu. Yananenze iri shyaka kandi kuba ryaramuhitse ku butegetsi mu Ugushyingo kwa 2017 kandi yari yarapanze kubuvaho mu mahoro mu Ukuboza.

Aba bagabo bahanganye bagaragarije ababashyigikiye ko bafite ikizere cyo gutsinda, gusa babasaba gukomeza gutegereza ko amajwi yose abarurwa, komisiyo y’igihugu y’amatora igatangaza uwatsinze.

Mu gihe ibarura ry’amajwi ryarangira nta watsinze amatora byibura hejuru ya 50%, habaho amatora ya kamarampaka ateganyijwe kuba ku wa gatandatu, tariki ya 9 Nzeri nk’uko komisiyo y’amatora ya Zimbabwe yabiteganyije.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger