Amakuru ashushyeUmuco

FESPAD: Abaminisitiri birekuye barabyina biratinda-AMAFOTO

Mu Rwanda hakomeje kubera iserukiramuco nyafurika ry’imbyino riba buri mwaka , iry’uyu mwaka ryatangitye ku Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018, ubwo basangiraga nk’ibihugu by’itabiriye iri serukiramuco abaminisitiri babyinnye karahava.

Nyuma y’igitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro ubwo hatangizwaga iri serukiramuco, Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nyakanga 2018 hakurikiyeho ijoro ryo gusangira no gusabana hagati y’abitabiriye iri serukiramuco baturutse mu bihugu binyuranye. Ni FESPAD turi kuvugaho.

Ibi birori byatumye abaminisitiri batandukanye barangajwe imbere na Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne babyina byabereye muri Camp Kigali. Hagaragaye imbyino zijyanye n’umuco wa buri gihugu.

Abaminisitiri b’umuco mu bihugu binyuranye baje muri iri serukiramuco barimo Julienne Uwacu Minisitiri w’Umuco na Siporo hano mu Rwanda birekuye barabyina bishimira iri serukiramuco riri kuba ku nshuro yaryo ya cumi.

FESPAD ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuco, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” yitabiriwe n’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ethiopia, Senegal, Ethiopia, Burkina Faso, Repubulika ya Guinea (Conakry). Abaminisitiri b’umuco bo muri ibi bihugu babyinnye karahava.

Muri uyu muhango wo gusangira aba Minisitiri banyuranye n’abandi bahagarariye ibihugu byitabiriye FESPAD bagenewe impano z’urwibutso na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri wa Burkina Fasso yahise aha Minisitiri Mushikiwabo impano.

Minisitiri Uwacu Julienne yabyinnye karahava
Uyu mu mama niwe uhagarariye Africa Union muri iyi FESPAD
Hari hari abaminisitiri batandukanye
Buri gihugu cyagaragazaga imbyino ijyanye n’umuco w’igihugu cyabo…aba ni Abanyarwanda
Ahaaaaaa!!!! Abaminisitiri babyinnye

Minisitiri Uwacu Julienne yabyinnye

Amafoto: Inyarwanda

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger