AmakuruPolitiki

Zimbabwe: Ishyaka Zanu-PF ritsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga amategeko

Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu  ZEC  mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo yagaragaje ko  ishyaka riyobowe na Perezida Emmerson Mnangagwa, ryatsindiye imyanya irenga 109 muri 210 ihatanirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Iri shyaka riri kubutegetsi bwagateganyo rikomeje kuza  imbere mu kugira imyanya myinshi  mu Nteko ishinga Amategeko , ibi bikomeje kongera ibyishimo abayoboke biri shyaka hirya no hino batangiye kubyina itsinzi kubera icyizere bafitiye  umukandida wabo Emmerson Mnangagwa udashyigikiwe na Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu.

Mu matora y’umukuru w’igihugu Emmerson Mnangagwa wa  ZANU-PF ahanganye na Nelson Chamisa wa MDC Alliance

MDC Alliance (Movement of Democratic Change) ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi  ryari riherutse ko ryizeye gutsinda aya matora ubu ryabonye imyanya 41 mu nteko. Mu gitondo, irishyaka ritavuga rumwe  n’ubutegetsi ryatangaje  ko habaye kwibwa kw’amajwi  muri aya matora kandi ko umukuru wawo Nelson Chamisa ari we babo wari ukwiye itsinzi muri aya matora y’umukuru w’igihugu.

Muri aya matora yabaye muri Zimbabwe imibare igaragaza ko aya matora yitabiriwe n’abagera kuri 70% by’abari bitezwe ko bazatora, kuri uyu wa gatatu nibwo abagize itsinda ry’indorerezi  zaturutse ku mugabe w’uburayi n’amerika kugeza ubu  ntibaratanga raporo igaragaza uburyo aya matora y’abadepite yagenze muri Zimbabwe, mugihe izindi dorerezi zemeje ko aya matora yabaye mu mucyo na Demokarasi.

Emmerson Mnangagwa uhagarariye ishyaka rya Zanu-PF rimaze kubona imyanya myinshi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko
Nelson Chamisa uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi , MCD Alliance mu aya matora y’umukuru w’igihugu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger