AmakuruPolitiki

Zimbabwe: Bwa mbere abaturage bazindukiye mu matora ya Perezida atarimo Robert Mugabe nk’umukandida

Kuri uyu wa Mbere abaturage bazimbabwe bazindukiye mu matora ya Perezida ,akaba  ari nayo ya mbere abaye atarimo Robert Mugabe nk’umukandida muri yo .

Robert Mugabe   perezida wa mbere wa Zimbabwe, wategetse iki gihugu imyaka igera kuri 38 n’ishyaka rye ZANU-PF, yakuwe ku butegetsi mu kwezi kwa Ugushiyingo k’umwaka ushize wa 2017. ku munsi ubanziriza aya matora Robert Mugabe aherutse kubwira itangazamakuru n’abayoboke bishya rya ZANU-PF ko muri aya matora atazigera ashyigikira  Mnangagwa wa musimbuye ku mwanya w’ubutegetsi.

Uyu Emmerson Mnangagwa wasimbuye Mugabe ni we uhabwa amahirwe yo kuza gutsinda aya matora ahanganyemo cyane n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi (MDC), Nelson Chamisa w’imyaka 40.

Iki gihugu Zimbabwe,gifite ibibazo bicyubarije birimo umubare munini w’abadafite akazi babarirwa ku kigero cya 90% by’abaturage barenga gato miliyoni 16 batuye iki gihugu.

Emmerson Mnangagwa mu kwiyamamaza kwe, yavuze ko aramutse atowe yatanga imirimo ku batagira akazi ndetse akazana impinduka mu bukungu.

Bwana Chamisa , we yigeze no kuba depite afite imyaka 25 y’amavuko. Aramutse atsinze aya matora, yaba abaye perezida muto cyane mu myaka mu mateka ya y’iki gihugu. Mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe, yasezeranije ko ashaka kuzamura ubukungu bwa Zimbabwe. Ariko yakunze kunengwa ko asezeranya ibintu byo kwigerezaho – nko kuvuga ko azazana gariyamoshi ifite umuvuduko nk’uw’isasu ndetse agatuma n’imikino ya Olempike ibera muri iki gihugu.

Mugabe yamaze umwanya mu cyumba cy’itora aho yafashijwe n’umugore we Grace ndetse n’umwe mu barimo bakurikirana ibikorwa by’amatora muri icyo cyumba.Mugabe w’imyaka 94 y’amavuko, yavuze ko Bwana Chamisa ari we mukandida wenyine wemewe.
Emmerson Mnangagwa areba neza uko urupapuro rw’itora rumeze

Nelson Chamisa  umukandida ushyigikiwe na Robert Mugabe
Emmerson Mnangagwa (ibumoso) na Nelson Chamisa ni bo bahanganye muri aya matora

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger