AmakuruImyidagaduroUrukundo

Zari The Boss Lady agiye gusubirana na Diamond Platnumz

Zari Hassan utarahiriwe n’urukundo yongeye gutandukana n’undi mugabo bari bamaraye igihe kitarenze umwaka babana.

Zari mu butumwa buto yanditse kuri Instagram mbere y’uko asiba amafoto ya The Dark Stallion bari bamaze iminsi babana Zari yanditse agira ati:’’naramubuze, ngomba kumureka akagenda. Niba ntacyo yamariye sinakomeza kumwihambiraho’’

Zari Hassan nyuma y’iminota mike yanditse ubwo butumwa yanahise asiba amafoto yose ari kumwe n’uwo musore.

Uyu mushoramarikaz ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye muri Afurika y’epfo akunze kwiyita ‘’The Boss Lady’’ yari amaze igihe gito mu rukundo na Stallion usanzwe nta kintu azwiho mu itangazamakuru.

Kuri ubu amafoto yose harimo n’ayo uwo musore bifotoje ari kumuha impano yamaze kuyasiba.

Ibi bije nyuma y’ibi bitandukanye byabaye inshuro nyinshi bihuza Zari n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz, gusa Zari yakunze kumvikana mu bitangaza makuru bitandukanye avuga ko uyu musore babanga yari abizi byose ibya Diamond.

Igihe Diamond yari muri Afurika y’Epfo muri gahunda z’umuziki we , yahamagaye Zari amusaba ko yaza akamutekera we Zari abibwira King Bae aragenda arateka ari naho haje amafoto ya Diamond na Zari bari mu gikoni.

Nyuma Diamond yaje gusura abana be afitanye na Diamond murugo aho Zrai aba ibi nabyo Zari ngo yabanje kubimenyesha uyu musore banaga kuburyo ntakibazo yabigizeho.

Nyuma Zari yagarutse muri Tanzania agiye muri gahunda zakazi ke gusa nabwo yakiriwe neza cyane nyuma aza guhurana Diamond amushyiriye abana nubwo hari amakuru avugako Zari icyo gihe yaraye kwa Diamond Platnumz.

Nyuma y’ibi byose hari ibiganiro bigiye gutangira kunyura kuri Netflix bombi (Zari na Diamond) bazajya bagaruka ku buzima bwabo (Reality Tv Show).

Ibi byose ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi byose uyu musore ukomoka muri Nigeria yaba yarabonye ibi byose agahitamo gukuramo aka karenge akareka Zari nubwo ntacyo yigeze atangaza bikagera aho Zari amubura.

Umusore byavugwaga ko ariwe wihariye umutima wa Zari Hassan

Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger