AmakuruImyidagaduro

Zari Hassan yivuze ibigwi byo kuryamana n’abagabo bakize

Zari Hassan watandukanye na Diamond Platnumz, yavuze ko kuba yarakunze kuryamana n’abagabo b’abakire ari ibintu by’ingirakamaro kuri we kuko ari bimwe mu byatumye agira imitungi afite kugeza uyu munsi.

Yavuze ko kuba yararyamanaga nabo ntakintu na kimwe yigeze akenera ngo akibure kuko bahitahga bakimuha.

Ibi yabikomoje ubwo yateranaga amagambo na Mange Kimambi wo muri Tanzania, wamushinjaga ‘gukura ibyinyo’.

Mange yamubwiraga ko iyo akundanye n’umugabo akora ibishoboka byose ngo basezerane kugira ngo azabone uko yegukana imitungo nibatandukana.

Zari yamusubije ko atabyicuza kuko abagabo bakundana bose bamwingingira kumuha ibyo ashaka.

Umugabo we wa mbere Ivan Ssemwaga yamusigiye imitungo myinshi irimo ubucuruzi n’inzu muri Afurika y’Epfo. Diamond Platnumz wamusimbuye, akaba aherutse no kumushinja kuba yaramucaga inyuma, nawe yamuguriye inzu ihenze muri icyo gihugu.

Ubwo Diamond yasaga nk’uvuga ibyo kuyimwaka, uyu mugore yarahiye ko azayimuha ari uko habayeho imirwano.

Zari ufite abana batanu, yavuze ko umugabo bari gukundana ubu amutunguza indabo n’amafaranga kandi bakanaryamana mu nzu Diamond yamuguriye.

Ati “Umugabo wanjye ansanga muri iyo nzu. Anzanira indabo n’amafaranga. Wowe se igitsina cyawe kigeze kikuzamura kikakugeza kure nk’aho?”

Yongeyeho ko uwo mugabo amugurira imyenda ihenze irimo iyo kurarana amukuramo bageze ku buriri.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga ariko bamunenze, bavuga ko amagambo yavuze adakwiye umubyeyi ufite benshi bamufata nk’icyitegererezo.

Zari yavuze ko abagabo aryamana nabo aribo akesha ibyo atunze
Yavuze ko umugabo bari kumwe ubu amugurira imyenda myiza yo kurarana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger