AmakuruInkuru z'amahanga

Urukiko rwategetse ko Depite Bobi Wine amara iminsi itatu mu buroko

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, urukiko rwo muri Uganda rwategetse ko umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda Robert Kyagulanyi aba afunzwe iminsi itatu, mu gihe rukimukurikiranyeho  ibyaha bijyanye n’imyigaragambyo yashoje mu mwaka ushize.

Bobi Wine yagaragaye imbere y’ubutabera, nyuma yo gutabwa muri yombi agafungirwa igihe gito kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama.

Ubushinjacyaha bwashinje Bobi Wine ko ku wa 11 Kanama 2018 yakoresheje abaturage inama itemewe kandi atabimenyesheje Polisi, igikorwa kinyuranyije n’amabwiriza agenga imicungire y’abantu.

Muri iriya nama, Bobi Wine n’abo bari kumwe ngo bakoze imyigaragambyo y’amagana itegeko ryari ryifujwe n’inteko ishinga amategeko ya Uganda risaba ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bajya batanga imisoro.

Bobi Wine binyuze mu munyamategeko we Asuman Basalirwa yasabye urukiko guhagarika ikirego cy’umukuriya we, ngo kuko nta bimenyetso bimushinjura yari yabona. Ni urubanza rwari rwitabiriwe n’abantu benshi cyane barimo Barbie Itungo Kyagukanyi usanzwe ari umugore wa Bobi Wine ndetse n’abenshi mu bagize umuryango w’uriya muhanzi.

Urukiko rwanzuye ko Bobi agomba kuguma afungiye muri gereza ya Luzira, kugeza ku wa kane w’iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger