AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Zambia: Umukuru w’igihugu yategetse Leta kujya igura umuriro w’amashanyarazi mu mahanga

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yategetse minisitiri ushinzwe iby’ingufu kwihutisha gahunda yo kugura umuriro w’amashanyarazi mu mahanga nyuma y’aho bigaragariye ko ikigo cya Leta gishinzwe gutanga ingufu kitabasha gutanga umuriro uhagije.

Ni nyuma y’uko ikigo cya Leta gishinzwe gukwirakwiza ingufu zikomoka ku mashanyarazi ‘ZESCO’ muri  iki gihugu gitangarije ko kigiye kugabanya umuriro cyatangaga ukazajya uboneka amasaha 15 ku munsi, byatumye iki gihugu kibasirwa n’ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi bituma hafatwa umwanzuro w’uko leta izajya igura umuriro mu bindi bihugu by’amahanga.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Zambia Daily Mail ibi byatewe n’igabanuka ry’amazi yo mu kidendezi  cya Kariba , iki kidendezi  kikaba ari cyo cy’ingenzi mu bigaburira amazi n’umuriro muri iki gihugu.

Ikinyamakuru kandi cyagarutse ku magambo ya Perezida wa Zambia Bwana Edgar Lungu agira ati:“Leta imaze igihe ikora uko ishoboye kose kugira ngo tugire indi soko y’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo biturinde kujya ducungira gusa ku mashanyarazi aturuka ku mazi”.

Ikigo ZESCO  nacyo cyategetswe kunganira ingufu ziva ku mazi kikazongeraho n’iziva ku zuba bitarenze hagati mu mwaka utaha wa 2020 kugira ngo mu buryo buhoraho igabanuka ry’umuriro ritazongera kubaho muri iki gihugu.

Perezida Lungu kandi yakomeje avuga ko ibura ry’umuriro uhagije riri kugira ingaruka mu zindi nzego zitandukanye z’ubukungu bw’iki gihugu.

Yongeyeho ko yategetse Bwana Matthew Nkhuwa, Minisitiri w’ingufu, kumusanga mu nama mu biro bye akamusobanurira aho gahunda yo gutumiza umuriro w’amashanyarazi mu mahanga igeze.

Amakuru ko gahunda zo gutumiza umuriro muri Afurika y’Epfo nk’uko byari byemejwe mu kwezi gushize zakomwe mu nkokora no kuba ikigo ESKOM gishinzwe ingufu z’amashanyarazi muri Afurika y’Epfo cyarasabye Zambia kubanza kuriha miliyoni 41 z’amadolari y’Amerika nk’ubwishyu bw’amezi abiri yo guheraho, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Zambia

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger