AmakuruImyidagaduro

Umusaza ‘Awilo Longomba’ yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu kuwa 25 Ukwakira 2019 nibwo muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cya Kigali Jazz Junction aho umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Lumba guturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ‘Awilo Longomba.

Muri iki gitaramo umuhanzikazi Rita Ange Kagaju umaze kumenyerwa mu ijwi rihogoza cyane niwe wabanjirije abandi ku rubyiniro aha yaje gukurikirwa n’itsinda ‘Neptunez Band’ rikomoka ku ishuri rya Nyundo nyuma haza guhamagarwa  Mani Martin usanzwe amenyerewe mu njyana gakondo hano mu Rwanda.

Nyuma ya Mani Martin nibwo haje guhamagarwa umushyitsi mukuru Awilo Longomba nuko ajya ku rubyiniro hamwe n’itsinda ry’ababyinnyi be.

Awilo Longomba mu myambaro itukuru myiza cyane n’Lunette n’agapira kirabura mu imbere kanditseho amagambo [You don’t have to be perfect to be amazing] ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ntibigombera kuba utunganye kugira ngo ube uw’igatangaza’ ubundi atangira gutaramira imbaga y’abantu bari bari aho abifashijwemo n’ababyinnyi n’abacuranzi bamufashaga mu buryo bwa ‘Live’.

Awilo Longomba n’ababyinnyi be ku rubyiniro mu gitaramo cya ‘Kigali Jazz Junction’

Awilo Longomba yaje guhagurutsa abakunzi be maze arababyinisha karahava abenshi wabonaga ko ari abakuze bari basubiye mu miziki we bari  barakunze bakiri bato. Kuva ubwo yahamarwaga ku rubyiniro kugeza igitaramo gihumuje abari mu ntebe hafi ya bose baje guhaguruka bacinya akadiho ku buryo wabonaga ko bizihiwe cyane cyane mu ndirimbo ye yise “Coupe Bibamba”

Uyu musaza yakunze kugaruka ku buryo yakozwe ku mutima n’iki gitaramo yakoreye mu murwa mukuru w’ u Rwanda, Kigali nyuma y’imyaka irenga 25 yari amaze adakandagiza ikirenge cye muri iki gihugu dore ko aheruka mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi ubwo ataje ari we mutumirwa mukuru ahubwo yari umwe mu bafasha umuhanzi Tshala Muana mu kuvuza ingoma mu gitaramo yakoreye i Rubavu muri icyo gihe.

Bimwe mu byatunguye abantu ni umubare munini w’abafite inkomoko mu Rwanda baba muri DRC bari mu itsinda ry’uyu muhanzi haba mu babyinnyi be ndetse n’abamufasha gucuranga.

Amafoto:

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger