Amakuru ashushye

Zahinduye imirishyo kuri Radio Salus

Radiyo Salus yahawe umuyobozi mushyashya uwo akaba ari  Paul Mbaraga  wari usanzwe  ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda akaba aje gusimbura Eugene HAGABIMANA wari usanzwe ayiyobora.

Dr. Alphonse Muleefu, umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ari naho iyi Radio ikorera yatangarije teradig News ko aya makuru ari impamo ndetse ahamya ko Paul Mbaraga azatangira inshingano ze ku munsi w’ejo kuwa gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019.

Uyu muyobozi kandi ngo azaba yungirijwe na Yann Gwet nawe wari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru. Aba bombi ngo bakazaba bitezweho kubyaza umusaruro no guteza imbere iyi Radio.

Aba bayobozi kandi ngo izindi nshingano bahawe nukwigisha no guhugura abanyeshuri biga mu ishuri ry’itangazamakuru.

Ibi ariko ngo ntibizakuraho ko bazanakomeza inshingano zabo zo kwigisha mu ishuri ry’itangazamakuru.

Radio Salus yatangiye gukora mu Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo 2005 aho yayoborwaga na Eugene HAGABIMANA akaba we yamaze guhabwa indi mirimo muri Kaminuza y’u Rwanda  nyuma yo gusezererwa we n’abari abakozi bayo bose, hagasigara umunyamakuru umwe n’abatekinisiye babiri gusa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger