AmakuruImikino

Sugira Ernest agomba kumara ibyumweru bitatu adakinira APR FC

Rutahizamu Sugira Ernest ukinira APR FC, agomba kumara ibyumweru bitatu hanze y’ikibuga kugira ngo yongere gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu. Ni nyuma yo kuvunikira mu mukino ikipe ye iheruka guhuriramo na Gasogi United.

Uyu mukino wabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru warangiye APR FC itsinze ibitego 3-0.

Ni umukino wa mbere Sugira Ernest yakinaga, nyuma yo gukira imvune yari yagiriye mu mukino w’irushanwa ry’intwari ikipe ye ya APR FC yari yahuriyemo na Etincelles FC.

Sugira Ernest yavunikiye muri uriya mukino wa gicuti, nyuma yo gusaba umutoza Zlatko Krmpotić ko yawumukinishamo ngo kuko yumvaga yakize. Amakuru agaragara ku rubuga rw’ikipe ya APR FC avuga ko Sugira yatonetse imvune yari yagiriye mu mukino wa Etincelles, bityo akaba agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bitatu kugira ngo akire neza.

Bisobanuye ko uyu rutahizamu atazagaragara mu mikino imwe n’imwe ya shampiyona ikipe ye yitegura gukina muri iyi minsi. Umukino wa mbere uyu musore agomba kutagaragaramo, ni uwa shampiyona wo kwishyura APR FC izasuramo Amagaju ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger