AmakuruImyidagaduro

Yvan Buvaran yerekeje i Bamako muri Mali afite igitaramo gikomeye (+AMAFOTO)

Yvan Buvaran n’itsinda rimuherekeje berekeje i Bamako muri Maliaho aho  agiye gutangirira ibitaramo bizazenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Ibi bitaramo bitandukanye Buravan agiye gukora ni kimwe mu bihembo yatsindiye ubwo yegukana irushanwa rya Prix découvertes RFI 2018.

Ibi bitaramo bizazenguruka ibihugu 12 binyuranye bya Afurika bigomba gutangira tariki ya 20 Gashyantare bikarangira tariki 23 Werurwe 2019.

Yerekeje muri Mali nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco ryitiriwe amahoro ribera i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ku wa 08 Ugushyingo 2018 nibwo Buravan, yatangajwe nk’uwatsindiye igihembo Prix Découvertes RFI 2018, ahigitse abandi bahanzi biganjemo abo muri Afurika.

Buravan agiye kumara ukwezi kose akora ibitaramo mu bihugu bitandukanye nta kuruhuka.

Buravan n’itsinda rizamufasha muri ibi bitaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger