AmakuruImikino

Yannick yatangiye yitwara neza mbere yo kwerekeza muri Espagne

Mu mpera z’icyumweru gishize, umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF mu gihugu cya Sweden, Yannick Mukunzi yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ndetse anatsinda igitego 1 muri 4 batsinze ikipe ya Hudiksvalls FF.

Ni umukino bakinnye mbere y’uko bahagaruka muri Sweden berekeza muri Espagne kwitegurirayo shampiyona.

Wari umukino wa gishuti wa wahuje ikipe ya Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Hudiksvalls FF mu rwego rwo kugumya kwitegura shampiyona neza, wabaye kuwa 6 tariki ya 16 Gashyantare 2019 maze urangira ikipe ya Yannick itsinze ibitego 4 kuri 1.

Ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye yabanje mu kibuga, yakinnye iminota igera kuri 73 maze abasha no kwitwara neza yiyereka umutoza aho yabashije gutsinda igitego muri iyi minota yakinnye.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bazahaguruka muri Sweden muri iki cyumweru berekeza muri Espagne gukomerezayo imyiteguro ya shampiyona yabo izatangira mu mu kwezi kwa 3.

Yannick yatsinze igite ku mukino we wa mbere
Yahawe nimero 9

Twitter
WhatsApp
FbMessenger