AmakuruImyidagaduro

Yaka Mwana ukunzwe n’abatari bake yatawe muri yombi

Umukinnyi wa filime Nyarwanda Gasore Pacifique uzwi ku izina rya “Yaka Mwana” yatawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake.

Ni amakuru amaze amasaha make acicikana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa “X” aho byavugwaga ko uyu mukinnyi wa filime wakunzwe na benshi by’umwihariko mu biganiro bitandukanye bica kuri Youtube yaba koko yafunzwe.

Aya makuru yajekwemezwa n’umuvugizi wa RIB Murangira B.Thierry asubije bamwe mu bibazaga ibi bibazo ashimangira ko uyu mugabo koko yafunzwe azira gukomeretsa umuntu ku bushake.

Ubutumwa bw’uwabajije witwa Rameck bwagiraga buti:”YAKA yafashwe koko? yaba akurikiranyweho iki? Kugirango tudakwiza ibihuha”?

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha yaje asubiza ati’:” Mwiriwe Rameck , Nibyo koko Gasore Pacifique uzwi kw’izina rya “Yaka Mwana” arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro”.

Yaka Mwana ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe na benshi hiyongeyemo kuba asusurutsa abakunzi be mu biganiro bisekeje atumirwamo na shene zitandukanye zikorera kuri Youtube.

Abamuzi cyane bamuziho kutavuga nabi agacupa, aho yakunze kugaragaza ko ari inshuti yako ikomeye ndetse kari mu bintu bimugwa neza cyane n’ubwo hari abemeza ko Kari no mu bituma akora amakosa atandukanye harimo nk’aya yo gukubita no gukomeretsa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger