AmakuruImikino

#Worldcup2022:Yongereye ibigwi by’Afurika nyuma yo kujomba ihwa mu jisho rya Espagne ikajya muri 1/4

Ikipe y’igihugu ya Maroc yabaye ikipe ya 4 ya Afurika ibashije kugera muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsindira Espagne kuri penaliti 3-0 mu mukino wa 1/16 cy’irangiza wabahuje ku mugoroba wo kuri uyi wa kabiri tariki ya 06 Ukuboza 2022.

Muri uyu mukino warangiye ari 0-0 ku mpande zombi mu minota 120,Maroc yagaragaje ko yari yiteguye mu mutwe yinjiza penaliti 3 mu gihe nta mukinnyi wa Espagne winjije n’imwe.

Achraf Hakimi yabaye intwari ubwo yinjizaga penaliti ya nyuma ya Maroc yababaje cyane abanya Espagne bararira karahava.

Umunyezamu Yaccine Bounou yakuyemo penaliti ebyiri ndetse indi igarurwa n’igiti cy’izamu,amahirwe asekera Maroc yiyongereye kuri Ghana,Cameroon na Senegal mu makipe rukumbi ya Afrika yageze muri 1/4 mu gikombe cy’isi.

Espagne yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe make arimo n’ayo ku munota wa nyuma wa 3 w’inyongera washyizwe kuri 120 ubwo Sarabia yahabwaga umupira mu rubuga rw’amahina wenyine awutera igiti cy’izamu uvamo.

Mu minota 30 y’inyongera Walid Cheddira winjiye asimbura yabonyeamahirwe akomete kuri Maroc,asigarana n’umunyezamu Unai Simoni muri metero umunani gusa ananirwa kumutsinda.

Espagne yabonye pasiporo zirenga 1.000 muri iri rushanwa kandi hafi yarayitsinze ku munota wa 123, ariko volley ya Pablo Sarabia yababazaga cyane hanze y’umwanya wa kure.

Sitade ya Education City yari yuzuye abafana ba Maroc,bishimye cyane nyuma y’aho ikipe yabo igeze muri 1/4 ku nshuro yayo yambere, aho bazahura n’irokoka hagati ya Portugal cyangwa Ubusuwisi kuwa gatandatu.

Penaliti za Maroc zinjijwe na Sabiri,Ziyech na Hakimi mu gihe imwe yahushijwe na Benoun.Espagne abazihushije ni Sarabia,Soler na Busquets.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger