AmakuruImikino

World Cup: Senegal itsinze Poland, iba ikipe ya mbere ya Afurika yegukanye amanota 3

Ikipe y’igihugu ya Senegal Les Lions de la Téranga ibaye ikipe ya mbere yo ku mugabane wa Afurika yegukanye amanota atatu mu mikino y’igikombe cy’isi y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Poland(Pologne) ibitego 2-1.

Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda H waberaga ku kibuga Spartak Arena, nyuma y’undi wo muri iri tsinda Columbia yatsizwemo n’Ubuyapani 2-1.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga, gusa Poland ikarusha Senegal guhanahana neza hagati mu kibuga n’ubwo nta buryo bukanganye yigeze ibona imbere y’izamu rya Khadim N’Diaye.

Senegal yafunguye amazamu ku munota wa 37 w’umukino, ku shoti ritaremereye Idrissa Gana Gueye usanzwe ukinira Everton yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ugonga myugariro Thiago Cionek birangira uruhukiye mu izamu ryari ririnzwe na Wojciech Szczęsny.

Iki gitego ni cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko.

Mu gice cya kabiri amakipe yakinnye umukino umwe ujya gusa n’uwo yakinnye mu gice cya mbere, agahanahana neza ariko gutera mu izamu bikagorana bijyanye n’uko ba myugariro b’amakipe yombi bari maso, cyane aba Senegal.

Senegal yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 60 w’umukino ifashijwe na Mbaye Niang, nyuma y’uburangare bukomeye bwa ba myugariro ba Poland n’umuzamu Szczeny barebanye ku maso bikarangira Niang abambuye umupira, atsinda igitego mu izamu rirangaye.

Iki gitego cyahaye abasore b’umutoza Aliou Cissé icyizere cyo kuyobora uyu mukino, dore ko ikipe ya Pologne byagaragaraga ko idakanganye cyane.

Pologne yabonye impozamarira ku munota wa 86 ibifashijwemo na Grzegorz Krychowiak ku mupira wari uturutse kuri Coup Franc yari itewe na Kamil Grosicki birangira uruhukiye mu zamu.

Gutsinda uyu mukino bifashije Senegal kuyobora iri tsinda n’amanota 3, ikaba iyanganya n’ikipe y’igihugu y’Ubuyapani.

Umukino usoza uyu munsi urahuza ikipe y’igihugu y’Uburusiya na Misiri, uyu ukaza kuba ari umukino wa kabiri w’itsinda rya mbere.

Abafana ba Senegal bahacanye umucyo.

Mbaye Niang yishimira igitego cya kabiri.
igitwenge cyari cyose kuri Sadio Mane nyuma y’umukino.
Senegal yabanje mu kibuga.
Robert Lewandowski byari byamwangiye.

 

Aliou Cisse akomeje gukora amateka.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger