Amakuru

West Ham United yamaze kubona umutoza mushya

Ikipe ya West Ham United yamaze kwemeza Manuel Pellegrini nk’umutoza wayo mushya, asimbuye David Moyes uherutse kuva muri iyi kipe nyuma yo kurangizanya na yo amasezerano y’igihe gito yari yamuhaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Chile yatandukanye na Hebei China Fortune yo mu Bushinwa kugira ngo aze muri West Ham United.

Pellegrini w’imyaka 64 wanatoje ibigugu nka Real Madrid na Manchester City agiye guca agahigo ko kuba umutoza uzajya ahembwa amafaranga menshi mu mateka ya West Ham ibarizwa mu murwa mukuru w’Ubwongereza London.

Biravugwa ko uyu mugabo azajya ahembwa miliyoni 7 z’ama pounds ku mwaka, n’ubwo uyu mushahara ari muto cyane ugereranyije na miliyoni 16 yahembwaga mu Bushinwa.

Yasinyanye n’iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu.

Ubuyobozi bw’ikipe ya West Ham buvuga ko bwahaye uyu mutoza aka kazi kuko afite ubumenyi n’ubunararibonye muri Premier league, dore ko ngo azi neza amakipe yaho n’abakinnyi bahakina.

Ikindi kandi ngo ni umutoza ukina umupira wataka no kugira abakinnyi beza, bityo bikaba byitezwe ko azazana impano nshya muri West Ham ndetse akanavugurura iyi kipe.

Pellegrini ni we mutoza rukumbi ugiye gutoza West Ham afite igikombe cya Premier league kuri CV ye yatwaranye na Manchester City mu mwaka w’imikino wa 2013/14, aho yaje kuva nyuma w’umwaka wakurikiyeho asimbuwe na Pep Guardiola.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger