Amakuru ashushye

MTN yahinduye ibiciro byo kohereza amafaranga kuri Mobile Money

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money ndetse inagabanya amafaranga utagomba kujya munsi ugiye koherereza umuntu maze agera ku ifaranga rimwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018, ni bwo iyi sosiyete y’itumanaho yatangaje ku mugaragaro uburyo bushya bwo kuba abakoresha serivise ya Mobile Money, bashobora kohererezanya amafaranga ari munsi y’igiceri cy’ijana kugeza ku ifaranga.

Ubusanzwe umuntu ntiyashoboraga koherereza undi amafaranga ari munsi y’igiceri cy’ijana ariko magingo aya ubu n’ifaranga rimwe waryohereza.

Mu biciro bishya, ubu uwohereza amafaranga ari hagati y’ifaranga kugera ku 100 Frw akoresheje Mobile Money akurwaho 3 Frw mu gihe uwohereje ari hagari ya 300 Frw na 1000 Frw akurwaho 35 Frw gusa.

Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza ibicuruzwa byayo, Norman Munyampundu, yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ngo abafatabuguzi babo bose bisange muri Mobile Money.

MTN Rwanda ifite abakiriya 1,600,000 bakoresha Mobile Money, iyi sosiyete ikaba yizeye ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka.

Ibiciro bishya MTN yashyizeho ku bakoresha Mobile Money
Twitter
WhatsApp
FbMessenger