ImyidagaduroUrukundo

Weasel yageze i Kigali abazwa ku byo gukundana na Sandra Teta araruca ararumira

Douglas Mayanja wamamaye mu muziki by’umwihariko mu itsinda rya Goodlyfe nka Weasel, yageze mu Rwanda aho byitezwe ko agomba kuririmba mu iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Live, abajijwe ku by’umubano we na Sandra Teta aryumaho.

Mbere gato y’uko Weasel ahaguruka i Kampala ngo aze mu Rwanda, Sandra Teta wavuzweho gukundana n’uyu muhanzi yagize atya ajya kuri Instagram ye yandikaho amagambo ataka Weasel anasaba Abanyarwanda kwakira neza umuntu we.

Yafashe ifoto bombi bari kumwe ayishyira kuri Instagram ubundi yandiko amagambo agira ati “Bantu banjye b’i Kigali mwiteguye mute umugabo wanjye (akurikizaho utumenyetso tw’imitima ibiri dushushanya urukundo). Mu rugo bagiye kugufata neza cyane, nizeye abantu banjye ijana ku ijana. Genda ubereke Goodlyfe.”

Mu batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa harimo na Weasel washyizeho utumenyetso tw’umuriro mu kugaragaza ko bizaba bishyushye mu gihe abandi bavuze ko aba bombi baberanye.

Ageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, Weseal yabajijwe ubugira gatatu  niba akundana n’uyu munyarwandakazi usigaye aba i Kampala yanga kugira icyo abivugaho akajya abica ku ruhande akivugira ibyo atabajijwe.

Uyu musore ubwa mbere bamubaza ibye na Sandra Teta, yahise yigendera abanyamakuru bamukurikiye akajya abasubiza ibindi agakomeza urugendo.

Ageze aho ati “Teta Sandra ni uw’igikundiro, nanjye ndi mwiza”.

Weasel uvugwaho urukundo no kuba yarateye inda Sandra Teta, yageze mu Rwanda ari kumwe n’abandi banyarwenya bakomeye muri Uganda bazahurira mu gitaramo cya Seka Fest barimo itsinda rya Madrat & Chiko na Alex Muhangi. Birabera i Gikondo kuri Expo Ground.

Sandra Teta yagiye kuba Kampala mu mwaka wa 2018 aho yari yabonye akazi ko gutegura ibitaramo mu kabari ka Hideout. Nyuma yaje kugenda yunguka ubundi bubyiniro bunyuranye akoramo.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011. Yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga “All Red Party” byagiye bimusiga mu madeni kenshi akanafungwa.

Ntabwo ari kenshi yagiye agaragarana na Weasel mu birori akora i Kampala ariko ni umwe mu bahanzi bamushyigikira bakitabira ibitaramo bye cyo kimwe n’umuvandimwe we Pallaso, bombi basanzwe bavukana mu inda imwe na Jose Chameleone.

Sandra Teta uvugwaho gukundana na Weasel

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger