AmakuruImyidagaduro

Teta Diana yagaragarijwe urukundo n’urukumbuzi rwinshi mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction(+AMAFOTO)

Umuhanzikazi Teta Diana yafatanyije n’umufaransa Medyh Custos ndetse n’umucuranzikazi wa saxophone Stella maze basusurukije abari bitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye ku mugoroba wa  wa tariki 29 Werurwe  muri KCEV hazwi nka Camp Kigali.

Neptunez Band imenyerewe mu bitaramo byaKigali Jazz Junction  niyo yabanje kuririmba muri iki gitaramo yishimirwa na benshi bari bacyitabiriye bitewe n’ubuhanga bwabagize iritsinda mu kuririmba indirimbo zitandukanye zaba izabanyarwanda ndetse n’izabanyamahanga zaakunzwe.

Stella Tush ucuranga Saxophone twavuga ko ari we muhanzi wa mburiye abandi ku rubyiniro, yahacanye umucyo mu buhanga afite bwo gucuranga Saxophone, benshi bamurebaga batamukuraho ijisho, cyane ko iki gikoresho acuranga benshi batakimenyereye.

Nyuma ya Stella Tush hakurikiyeho Teta Diana wari ukumbuwe cyane n’abanyarwanda n’abakunzi be bamumenye mu ndirimbo nka  nka Velo, Kata, Umpe Akanya afatanyije na Jules Sentore n’izindi.  Teta yatangiye arimba mu njyana gakondo yishimirwa n’abenshi batari baherutse ijwi rye.

Teta Diana yakurikijeho indirimbo ze zibyinitse mu njyana zigezweho benshi barahaguruka batangira guceza umuziki muri izi ndirimbo .  Uyu muhanzikzi yaboneyeho no kuvuguruza amakuru yigeze kuvugwa ko yaba adateganya kugaruka mu Rwanda, avuga ko akunda u Rwanda cyane akaba yaragarutse kubihamya.

Mu rwego rwo guha icyubahiro abagore muri rusange muri uku kwezi kwabo, yafashe umwanya wo gushimira Cecile Kayirebwa amuvugira umuvugo. Yahise asanganirwa ku rubyiniro na Audia Intore ndetse n’undi muririmbyi wa gakondo baririmba indirimbo ‘impundu mbyeyi’. Nyuma yabo, Teta yagarutse mu mucezo n’indirimbo ye ‘Velo’ yakunzwe cyane myaka yashize, Jules Sentore ari mu bahagurutse bakata umuziki ubwo Teta yari ku rubyiniro.

Medhy Custos umuhanzi w’umufaransa wari utegerejwe n’abatari bake yageze ku rubyiniro ,yatangye aririmba injyana ya zouk benshi bamumenyeho mu myaka ya za 2004. Yasabye abitabiriye igitaramo kuzamura amaboko bakayazunguza bamufasha kuririmba ‘A Jamais’ gahoro gahoro.

Uyu muhanzi wari mukuru muri iki gitaramo yavuze ko yishimiye cyane kuba ari mu gitaramo cyahariwe guha icyubahiro abagore, yakomeje gususurutsa abantu muri zouk ye aririmba ‘Pas de Glace’, imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu bice bitandukanye by’isi,  izi ndirimbo zose yaziririmbaga afashijwe na Neptunez Band yanashimiye cyane.

Stella Tush
Stella Tush yavuze ko amaze imyaka 4 acuranga Saxophone, yanashimiye umwarimu we cyane n’ubwo atari muri iki gitaramo.
Mani Martin nawe yari muri iki gitaramo
Clarisse Karasira na Jules Sentore bari baje gushyigikira Teta Diana muri iki gitaramo
Teta Diana yakoresheje ingufu nyinshi muri iki gitaramo

Jules Sentore ari mu bahagurutse bakata umuziki ubwo Teta yari ku rubyiniro

Cecile Kayirebwa na Masamba Intore bari muri iki gitaramo

Umufaransa Medhy Custos yataramiye abitabiriyr Kigali Jazz Junction mu njyana ya Zouk

Twitter
WhatsApp
FbMessenger