AmakuruImyidagaduro

Weasal uvugwaho kubyara abana 36, agiye kubyarana n’Umunyarwandakazi

Nyuma y’amakuru amaze igihe avugwa mu bitangazamakuru ko umuhanzi Douglas Mayanja wamenyekanya nka Weasal ashobora kuba amaze kubyara abana 36 ku bagore batandukanye, ubu haravugwa ko we na Sandra Teta w’Umunyarwanda biteguye kwibaruka umwana wabo mu gihe gito.

Aya amakuru ari kuvugwa mu gihe uyu mukobwa amaze igihe gito aribwo yimukiye muri Uganda agatangira gushudika n’uyu musore usanzwe amenyerewe mu itsinda rya Good Lyfe yahoze aririmbanamo na nyakwigendera Mowzey Radio.

Sandra Teta w’imyaka 27 y’amavuko, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011. Yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse ku gutegura ibitaramo byitwaga “All Red Party” byagiye bimusiga mu madeni kenshi agatabwa muri yombi.

Big Eye dukesha iyi nkuru yanditse ko Sandra Teta agiye kwibaruka umwana wa Weasal, mu gihe benshi batari bazi byinshi ku by’urukundo rwabo.

Sandra Teta bivugwa ko akuriwe muri iki gihe yari amaze kwigarurira abakunda ibitaramo muri Uganda aho asigaye akora ibyitwa ‘Boss Lady Party’ byitabirwa n’abantu batandukanye bakunda imyidagaduro i Kampala.

Ntabwo ari kenshi yagiye agaragarana na Weasel mu birori akora ariko ni umwe mu bahanzi bamushyigikiye bakitabira ibitaramo bye  cyo kimwe n’umuvandimwe we Pallaso, bombi basanzwe bavukana na Jose Chameleone.

Nubwo aya mkuru amaze kuba kimomo mu bakunzi b’umuziki ndetse n’imyidagaduro muri rusange, aba bombi ntacyo baratangaza kuri aya makuru y’umwana mushya uteganwa kwiyongera ku bagera kuri 36 bavugwa ko bakomoka kuri Weasal.

Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda ategura ibitaramo bya Red Party byitabirwaga n’abambaye imituku gusa
Ubu Sandra Teta asigaye ategura ibitaramo muri Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger